OpenAI yazanye Codex muri ChatGPT ya telefoni, igiye korohereza abandika porogaramu za mudasobwa

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya OpenAI yatangaje ko yamaze gushyira porogaramu yayo yifashishwa mu gufasha abandika code, izwi nka Codex, muri ChatGPT ikoreshwa kuri telefoni za Android na iPhone.

Ni intambwe nshya igamije gutuma abakora porogaramu za mudasobwa bashobora kubona ubufasha bw’ubwenge buhangano aho bari hose, badategereje kugera kuri mudasobwa zabo.

Codex ni iki?

Codex ni ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence cyangwa AI) rifasha abantu kwandika code, ari yo mabwiriza aba agenewe mudasobwa kugira ngo ikore porogaramu runaka cyangwa igikorwa runaka.

Mu buryo bworoshye, umuntu ukora porogaramu ashobora kubaza Codex uburyo yakwandika code runaka, kuyisaba gukosora amakosa ari muri code, gusobanura uburyo iyo code ikora cyangwa no kuyisaba gukora igice cyose cya porogaramu.

Ibi bivuze ko umuntu ashobora gukoresha ChatGPT kuri telefoni ye akabona ubufasha bwihuse mu kazi ko gukora software, gusana porogaramu cyangwa kwiga programming atagombye gukoresha mudasobwa nini.

OpenAI yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abakora porogaramu [developers] gukora akazi kabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse, cyane cyane abakunda gukorera kure cyangwa bagenda.

Codex yakorewe amavugurura

Mu kwezi gushize, OpenAI yari yamaze gukora andi mavugurura kuri Codex kugira ngo irusheho gukora yigenga. Ibi bivuze ko umuntu ashobora kuyisaba gukora akazi runaka ka code hanyuma ikagakora yonyine ndetse ikagaruka itanga ibisubizo nyuma.

Urugero, umuntu ashobora kuyisaba gukora urubuga rworoshye, gukosora ikibazo kiri muri porogaramu cyangwa gutegura uburyo bwo kubika amakuru, Codex ikabikora mu buryo bwikora.

OpenAI yasohoye inyongera

Mu ntangiriro za Gicurasi 2026 kandi, OpenAI yasohoye inyongera [extension] ikoreshwa muri mushakiro wa internet wa Chrome. Iyo extension ifasha Codex gukora imbere muri browser ku buryo bworoshye, umuntu akabona ubufasha bwa AI atarinze kuva ku rubuga ari gukoreraho.

Abasesenguzi bavuga ko aya mavugurura agaragaza ihangana rikomeje gukomera hagati ya OpenAI na Anthropic, sosiyete zombi ziyoboye isi mu gukora porogaramu z’ubwenge buhangano.

Anthropic nayo ifite porogaramu yayo yitwa Claude Code ifasha abandika code. Mu mezi ashize, iyi sosiyete yakoze amavugurura kuri iyo porogaramu kugira ngo ibashe gukora imwe mu mirimo yonyine no gutanga ibisubizo nyuma.

Claude Code imaze kwamamara cyane mu banyamwuga b’ikoranabuhanga ndetse no mu bigo byinshi bikora software kubera ubushobozi bwayo bwo gufasha abantu gukora code vuba kandi neza.

OpenAI na Anthropic ziri guhatana

Uyu munsi, OpenAI na Anthropic zombi zirimo guhatanira gutanga porogaramu zifasha abandika code mu buryo bworoshye kurusha ubwari busanzwe.

Impuguke mu ikoranabuhanga zivuga ko AI iri guhindura cyane uburyo porogaramu za mudasobwa zikorwa ku Isi. Ibikorwa byasabaga abantu benshi n’amasaha menshi ubu bishobora gukorwa mu gihe gito cyane hifashishijwe ubwenge buhangano.

Hari bamwe bavuga ko iri koranabuhanga rizafasha cyane urubyiruko rwigira programming kuko rizajya ribafasha gusobanukirwa code no gukosora amakosa mu buryo bwihuse.

Hari adafite impungenge zo gukoresha AI

Icyakora, hari n’abagaragaza impungenge ko gukoresha AI cyane bishobora gutuma bamwe mu banditsi ba code batongera kwitoza bihagije cyangwa bakishingikiriza cyane ku ikoranabuhanga.

Nubwo bimeze bityo, ibigo byinshi by’ikoranabuhanga bikomeje gushora amafaranga menshi mu guteza imbere AI ifasha abandika porogaramu, kuko byitezwe ko izaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu kazi ka programming mu myaka iri imbere.

Src: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *