RCS yahakanye indwara y’Iseru mu Igororero rya Nyarugenge

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda RCS rwanyomoje amakuru yavugaga ko mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere haba haragaragaye indwara y’Iseru.

RCS ivuga ko ayo makuru atari yo, igasaba abantu kutagira impungenge, kuko nta murwayi w’iseru ubarizwa muri iryo gororero ndetse no mu bindi bigo by’igorora hirya no hino mu gihugu.

Ubuyobozi bwa RCS bwagize buti: “Mu rwego rwo gusubiza abatubajije no kubamara impungenge, turabamenyesha ko nta murwayi w’Iseru uri mu Igororero rya Nyarugenge, ndetse n’ahandi muri RCS.”

Nubwo bimeze bityo, RCS isobanura ko hakomeje gushyirwa imbere ingamba zo kwirinda indwara z’ibyorezo. Muri zo harimo gusuzuma no gushyira mu kato abantu bashya binjira mu magororero mu gihe cy’iminsi 14 mbere yo kubinjiza mu bandi.

Iseru ni indwara yandura cyane iterwa na virusi ifata mu myanya y’ubuhumekero, ikwirakwira binyuze mu mwuka umuntu ahumeka, cyane cyane igihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

Ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, inkorora, amaso atukura ndetse n’uduheri tw’umutuku tugaragara ku mubiri.

Kugeza ubu, inzira yizewe yo kuyirinda ni ugufata urukingo rwayo, kuko nta muti wihariye uyivura.

RCS ikomeza gushimangira ko hakomeje gufatwa ingamba zigamije kurinda ubuzima bw’abagororwa n’abakozi bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *