Umushinjacyaha Mukuru yagaragaje ko ibyaha byakorewe n’urubyiruko byagabanutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, aho byageze kuri 40% bingana n’abantu 32.231, mu gihe umwaka wabanje byari 51%.
Yavuze ko iri gabanuka rishimishije, ashimangira ko hakwiye gukomeza ingamba zo gufasha urubyiruko kwirinda ibyaha, cyane cyane gahunda yo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu byaha byiganjemo amadosiye yageze mu Bushinjacyaha Bukuru, ubujura no gukubita no gukomeretsa ku bushake nibyo byaje ku isonga. Muri 2025/26 byihariye 49% by’amadosiye yose, bivuye kuri 51% mu mwaka wabanje, bigabanyuka ho amadosiye 9.005.
Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko mu mwaka ushize hatanzwe ibyemezo 261.116 bigaragaza ko abantu batakatiwe n’inkiko, byose bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.










