Indirimbo ‘Inshallah’ ya The Ben ikomeje guca agahigo ku rubuga rwa YouTube, aho imaze kugera ku bantu miliyoni eshanu bayirebye mu minsi 26 gusa imaze isohotse.
Iyi mibare igaragaza uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi ba The Ben, kuva yayishyira hanze. Ni umwe mu mishinga uyu muhanzi yashimishijeho abakunzi be muri iyi minsi.
Mbere y’uko ‘Inshallah’ igera kuri miliyoni eshanu, The Ben yari yarasezeranyije abakunzi be ko nibagera kuri uwo mubare azabahundagazaho indi ndirimbo nshya, nk’impano yo kubashimira urukundo bakomeje kumwereka.
Kugeza ubu, abamaze kuyireba bamaze kugera kuri uwo mubare washyizweho, bityo amaso akaba ahanzwe ku ndirimbo nshya The Ben yasezeranyije nk’impano y’urukundo bamweretse.










