
Tariki 6 Gicurasi 2026, Bayern Munich yanganyirije iwayo na Paris Saint Germain (PSG) igitego 1-1. Isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-5. Ni umukino wabereye kuri sitade Allianz Arena.
Mu mukino wari utegerejwe na benshi ku mugabane w’u Burayi, Paris Saint-Germain yatsinze Bayern Munich mu mukino waranzwe n’ishyaka, ubuhanga ndetse n’udushya twinshi twagaragaye ku mpande zombi.
Ikipe ya PSG yatangiye umukino isatira cyane, ishaka igitego hakiri kare binyuze ku bakinnyi bayo b’inyenyeri. K’umunota wa 3′ Osman Dembélè yatsinze igitego k’umupira yahawe na Khvicha Kvaratskhelia Ku rundi ruhande, Bayern Munich yagerageje gukina neza ariko ubwugarizi bwa PSG buba ibamba.
Igice cya kabiri, cyaranzwe no kugarira cyane k’uruhande rwa PSG. Naho Bayern igerageza kwataka ariko biranga. K’umunota wa 90+4′ w’inyongera Harry Eduard Kane yatsindiye Bayern Munich igitego cyo kunganya.
Paris Saint Germain yageze k’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League k’unshuro ya 3 mu mateka n’inshuro 2 zikurikiranya.
Paris Saint Germain izakina na Arsenal F.C k’umukino wa nyuma uzaba tariki 30 Gicurasi 2026. N’umukino uzabera muri Hongiriya i Budapest kuri sitade Pusikás Arena.










