Rutsiro: Umusore arashakishwa nyuma y’urugomo rwahitanye mugenzi we

Mu Karere ka Rutsiro, harashakishwa umusore ukekwaho kugira uruhare mu rugomo rwahitanye mugenzi we, nyuma yo gukimbirana bikekwa ko byaturutse ku mukobwa bivugwa ko akora uburaya.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri 2026, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru IGIHE yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye amakimbirane hagati y’aba basore.

“Iperereza ku mbarutso y’uru rugomo rwateye urupfu riracyakorwa ngo harebwe icyabiteye, ndetse ukekwaho kugira uruhare muri rwo aracyari gushakishwa, gusa uwo mukobwa bikekwa ko ari we bapfuye yafashwe arafungwa hategerejwe ibziava mu iperereza.”

Meya Kayitesi kandi yavuze ko umukobwa bivugwa ko yaba ari intandaro y’aya makimbirane yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira no gukemura amakimbirane bakoresheje inzira zemewe n’amategeko. Yasabye kandi abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye ibikorwa bishobora guteza umutekano muke.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uko uru rugomo rwagenze n’icyatumye ruba, ndetse hanamenyekane uruhare rwa buri wese mu byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *