Ikoranabuhanga rigezweho mu gukama inka riri guhindura ubworozi bw’amata mu Rwanda

Mu gihe ubworozi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukama inka rikomeje kuzana impinduka zikomeye mu musaruro no mu buryo bwo kwita ku nka.

Mu mashuri n’ibigo byigisha ubuhinzi n’ubworozi agezweho nka Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), hakomeje gukoreshwa uburyo bugezweho bwo gukama inka hifashishijwe imashini zifasha aborozi gukora aka kazi mu buryo bwihuse, bworoshye kandi butangiza ubuzima bw’inka.

Uko izi mashini zikora

Izi mashini zikoresha uburyo buzwi nka “Vacuum system”, aho imashini ikurura ikanda ibere ry’inka ikongera ikarirekura mu buryo bwihuse kandi bworoheye inka. Ubu buryo bukora nk’uko inyana yonka nyina, bigatuma amata asohoka neza adakomeretsa inka.

Iyo amata amaze gusohoka, anyura mu mipira yabugenewe akajya mu gikoresho cyabugenewe kibika amata neza kandi bifite isuku.

Abahanga mu bworozi bavuga ko iri koranabuhanga rifasha cyane mu kugabanya igihe cyo gukama no kongera umusaruro w’amata. Urugero, inka itanga litiro 20 z’amata ishobora gukamwa mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’irindwi gusa, mu gihe gukamisha amaboko bishobora gufata iminota 20 cyangwa irenga.

Aborozi bavuga ko gukoresha imashini bituma amata atangirika kandi bikagabanya umunaniro ku bakozi bakama inka buri munsi.

Muri RICA, bafite inka zisaga 37 zikamwa buri munsi, zikaba zitanga litiro zirenga 840 z’amata ku munsi. Bivuze ko inka imwe ishobora gutanga nibura litiro 23 ku munsi bitewe n’imirire yayo n’uburyo yitabwaho.

Ibi bigaragaza uburyo ikoranabuhanga rishobora kuzamura umusaruro w’ubworozi mu gihe rikoreshejwe neza kandi rikajyana no kwita ku buzima bw’amatungo.

Nubwo bamwe bakeka ko izi mashini zigenewe ibigo binini gusa, abashinzwe ubworozi bavuga ko n’umworozi usanzwe ashobora kuzigura bitewe n’ubushobozi bwe.

Hari imashini zishobora gukama inka enye icyarimwe, ariko hakaba n’izoroheje zishobora gukama inka ebyiri icyarimwe kandi ku giciro kidakabije.

Bimwe muri byo ngo bishobora kugurwa amafaranga atageze kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibintu bituma n’aborozi bato bashobora gutangira gukoresha iri koranabuhanga.

Aborozi bavuga ko nubwo kugura izi mashini bisaba amafaranga menshi mu ntangiriro, bifasha mu kugabanya abakozi benshi no kongera umusaruro, ku buryo amafaranga yashowemo ashobora kugaruka mu gihe gito.

Uko barinda inka indwara nyuma yo gukama

Nyuma yo gukama, inka zisaba kwitabwaho cyane kugira ngo zitandura indwara zifata amabere, cyane cyane indwara zizwi nka mastitis.

Mu muco nyarwanda, hari uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo gukingira amabere y’inka nyuma yo gukama hakoreshejwe ingwa cyangwa ibindi bivangwa byifashishwa mu kuyirinda ubwandu.

Mu bworozi bugezweho bwo muri RICA, bakoresha umuti wabugenewe usigwa ku mabere y’inka nyuma yo gukama kugira ngo harindwe indwara ndetse inka ikomeze gutanga amata meza kandi menshi.

Abahanga bavuga ko kugira isuku ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu bworozi bw’amata kuko amata yanduye ashobora guteza ibibazo ku buzima bw’abantu.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo umusaruro wiyongere kandi ubashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Abahanga bavuga ko gukoresha imashini mu gukama inka bidafasha gusa kongera amata, ahubwo binagabanya igihombo cyaterwaga no gukoresha uburyo bwa gakondo bushobora kwanduza amata cyangwa bugatuma inka zibabara.

Ibi kandi bitanga amahirwe ku rubyiruko rwo kwinjira mu mwuga w’ubworozi rufite ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, aho kubona ubworozi nk’umwuga ushaje cyangwa usaba imbaraga nyinshi gusa.

Mu gihe isi ikomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga, aborozi bo mu Rwanda na bo barushaho kubona ko gukoresha uburyo bugezweho bishobora kubafasha kongera umusaruro, kubona inyungu no guteza imbere ubukungu bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *