Ntibikiri Ngombwa Kwandikirana n’Umuntu Ugombye kuba Ufitiye Numero – Watsapp

WhatsApp yatangaje uburyo bushya bwo gukoresha Username, bugamije kongera umutekano n’ibanga ry’abakoresha uru rubuga, aho abantu bazajya bashobora kuvugana batabanje guhana nimero za telefoni nk’uko byari bisanzwe.

Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo ku wa 29 Kamena 2026, iyi porogaramu ya Meta yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu kuvugana n’abo bahuye bwa mbere cyangwa abo bari mu matsinda atandukanye, badasabye guhita berekana nimero zabo za telefoni.

Nimero ya telefoni ntizongera kuba ngombwa ku bantu bose

WhatsApp yavuze ko hari igihe umuntu ahura n’undi, nk’uwo bigana, umuturanyi cyangwa uwo bahuriye mu birori, bityo gusangira nimero ya telefoni bikaba bishobora kumutera kutisanzura.

Yagize iti: “Hari igihe uba ushaka kuganira n’umuntu utabanje kumuha nimero yawe ya telefoni.”

Ibi kandi bizafasha abakoresha amatsinda y’ishuri, ay’abaturage cyangwa andi matsinda, aho bamwe baba badashaka ko buri wese abona nimero yabo.

Abakoresha bazabasha kwihitiramo Username yihariye

Mbere y’uko ubu buryo butangira gukoreshwa ku mugaragaro mu mpera z’uyu mwaka, WhatsApp yatangaje ko abakoresha bazatangira kubika (reserve) amazina yihariye (username) kugira ngo hatazagira uyababatwara.

Kubera ko WhatsApp ifite abakoresha barenga miliyari eshatu ku Isi, yavuze ko bishoboka ko abantu benshi bashobora guhuza amazina amwe, ari yo mpamvu yatangiye kubika username hakiri kare.

Yanatangaje ko izashyiraho uburyo bufasha abakoresha guhitamo cyangwa gukora username ibabereye.

Abacuruzi n’abahanzi bazahuza amazina yabo ku mbuga zitandukanye

WhatsApp yavuze ko abahanzi, ibigo, imishinga mito n’imiryango bazashobora gukoresha username imwe ihuye n’iyo bakoresha kuri Instagram cyangwa Facebook, kugira ngo biborohereze kumenyekana ku mbuga zitandukanye.

WhatsApp yavuze ko nta rutonde rusange rw’abakoresha cyangwa uburyo bwo gushakisha abantu hakoreshejwe username buzabaho.

Ahubwo umuntu uzashaka kukwandikira azajya aba azi username yawe neza.

Yanatangaje ko hashyizweho uburyo bwitwa Username Key, buzafasha umukoresha kugena abantu ashaka gusangira amakuru amwemerera kumwandikira.

WhatsApp yavuze ko umuntu uzahitamo gukoresha username, nimero ye ya telefoni itazongera kugaragara ku muntu umwandikiye bwa mbere.

Yagize iti: “Nidutangiza username, umuntu cyangwa ubucuruzi bukwandikiye bwa mbere ntibuzongera kubona nimero yawe ya telefoni niba warahisemo gukoresha username.”

Uko umuntu azayishyiraho

Guhera muri iki cyumweru, bamwe mu bakoresha bashobora gutangira kubika username banyuze muri izi nzira zikurikira:

Intambwe ya 1: Aha Uhitamo Reserve Username
Intambwe ya 2: Aha Urongera ugahitamo: Reserve Username
Intambwe ya 3: Aha Uhitamo Username baguhaye cyangwa ukandikamo inshya ushaka.
Intambwe ya 4: Kwemeza (Done)
Aha biba byarangiye.

Iki gikorwa gifata amasegonda make ku bafite verisiyo nshya ya Porogaramu ya Watsapp.

Iyi serivisi izatangira kugera ku bakoresha buhoro buhoro mu mezi ari imbere, kandi WhatsApp izajya imenyesha abakoresha igihe izaba yamaze kubageraho mu bihugu byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *