Nyanza: Polisi y’u Rwanda yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza kurushaho kuzuza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano, ibasaba gukorana bya hafi n’izindi nzego no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha mbere y’uko biba.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Busasamana, bukaba buri mu bikorwa Polisi ikomeje hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo bigamije kongerera abaturage n’abafatanyabikorwa bayo ubumenyi ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Abanyerondo bavuga ko amahugurwa abafasha kunoza akazi

Bamwe mu banyerondo bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko ibiganiro bahabwa bibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo no kunoza akazi bakora buri munsi.

Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko ubu bukangurambaga bubongerera ubumenyi mu mikorere yabo.

Yagize ati: “Ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano.”

Undi munyerondo, Nshizirungu Claude, yavuze ko guhora bibutswa inshingano zabo bituma bakora akazi kabo neza kandi bakarushaho gufatanya na Polisi.

Ati: “Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.”

Polisi yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyamwuga

Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo gukora akazi kabo mu bunyangamugayo no kwirinda ibikorwa byose byabashora mu byaha.

Yagize ati: “Murasabwa gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukirinda icyabaganisha mu byaha, kandi mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukomeza kubungabunga umutekano.”

Gutanga amakuru ku gihe ni ingenzi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abanyerondo bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twabibukije gukomeza gukorana na Polisi n’izindi nzego, batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.”

Ubuyobozi bw’umurenge bwashimye uruhare rw’abanyerondo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga umutekano, ashimangira ko gukomeza kubahugura bibafasha gukora neza no gukosora imyitwarire idakwiye.

Yagize ati: “Amarondo agira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ni yo mpamvu ubu bukangurambaga ari ingenzi kuko bubibutsa inshingano zabo kandi bugafasha n’abagaragara bitwara nabi kwisubiraho.”

Polisi y’u Rwanda yavuze ko izakomeza ubu bukangurambaga mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, hagamijwe gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage, no gushimangira ko gukumira ibyaha ari inshingano za buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *