Mu Budage hafatiwe Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwatangaje ko bwataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kuba icyitso muri Jenoside n’ubwicanyi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 1 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mugabo uzwi nka Innocent S. yahoze ari umwungirije wa Burugumesitiri wa Komini Kayove, kandi ko yafatiwe muri Leta ya Hesse.

Ashinjwa kuba yaratanze amabwiriza yo kwica Abatutsi mu bihe bitandukanye bya Jenoside, ndetse ngo yanagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi, aho akekwaho gutera icyuma Umututsi mu gituza.

Ubushinjacyaha bunamushinja gukoresha umwanya yari afite mu buyobozi ashishikariza abaturage kwica Abatutsi, no gutegura urutonde rw’abagombaga kwicwa muri Jenoside.

Biteganyijwe ko Innocent S. azaburanira mu Budage, hashingiwe ku mategeko aha inkiko z’icyo gihugu ububasha bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga byakorewe hanze yacyo, cyane cyane ku bantu bafite ubwenegihugu bw’u Budage.

Mu rubanza rwe, Ubushinjacyaha buteganya kwifashisha abatangabuhamya bazaturuka mu Rwanda hamwe n’ibimenyetso byakusanyirijwe aho ibyaha bikekwaho kuba byarakorewe.

Uyu muburanyi azakurikira mu nkiko urubanza rwa Onesphore Rwabukombe, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muvumba, wahamijwe n’Urukiko rwa Frankfurt uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa igifungo cya burundu mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *