Abahanga baraburira ababyeyi ku ngaruka z’isukari nyinshi ku bana

Mu gihe abana benshi bakomeje gukunda ibiryo n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi, inzobere mu by’imirire n’ubuzima ziravuga ko gukabiriza isukari bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, zirimo indwara z’umwijima, diyabete, umubyibuho ukabije ndetse n’ibibazo by’imikorere y’ubwonko. Abahanga bavuga ko nubwo isukari ikenerwa n’umubiri mu rugero runaka, kuyikoresha bikabije cyane cyane ku bana bishobora guteza ibibazo by’igihe kirekire ku buzima bwabo.

Isukari yagereranyijwe n’ikiyobyabwenge ku bana

Inzobere mu by’imirire zo mu Burayi no muri Amerika zagaragaje ko isukari ishobora kugira ingaruka ku bana nk’iziterwa n’ibiyobyabwenge, bitewe n’uburyo ituma ubwonko bwabo bukora.

Umuhanga mu by’imirire Magali Walkowicz yavuze ko ababyeyi bakwiye kwitondera ibiryo baha abana babo, kuko kumenyera ibintu birimo isukari nyinshi bishobora gutuma umubiri n’ubwonko bw’umwana biyishingikirizaho cyane. Yasobanuye ko abana bamenyera ibinyobwa biryohera cyane, bombo, biscuit n’ibindi biribwa byongerwamo isukari nyinshi, bigatuma bagira ubushake bwo kubirya buri gihe.

Isukari nyinshi ishobora kwangiza ubwonko n’umwijima

Robert Lustig, inzobere mu kuvura indwara z’abana muri University of California San Francisco, yavuze ko isukari nyinshi ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubwonko bw’abana. Yagaragaje ko iyo abana barya ibintu birimo isukari nyinshi kenshi, ubwonko bwabo bushobora kumenyera uwo munezero uterwa n’isukari, bikaba byatuma bagira irari rikabije ry’ibiryo biryohera.

Abahanga kandi bavuga ko umwijima w’abana ushobora kwangizwa no kwakira isukari nyinshi, cyane cyane iboneka mu binyobwa n’ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana benshi banywa isukari ikabije

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu mirire bwerekanye ko abana benshi banywa cyangwa barya isukari irenze urugero umubiri wabo ukenera. Imibare yatanzwe n’abashakashatsi igaragaza ko:

  • 75% by’abana bafite imyaka hagati ya 4 na 7 banywa isukari nyinshi cyane
  • 60% by’abafite imyaka 8 kugeza kuri 12 na bo bayikoresha bikabije
  • Mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 13 na 17, nibura 25% banywa isukari irenze urugero

Abahanga bavuga ko ibi bishobora gutuma abana bagira ibyago byinshi byo kurwara diyabete, umubyibuho ukabije ndetse n’izindi ndwara zifitanye isano n’imirire mibi.

Ababyeyi basabwe kugenzura ibyo abana barya

Inzobere mu buzima ziragira inama ababyeyi kugabanya ibintu birimo isukari baha abana babo, cyane cyane ibinyobwa byongerwamo amasukari menshi, bombo n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Basaba kandi ababyeyi gushishikariza abana kurya imbuto, kunywa amazi ahagije no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo. Abahanga bavuga ko kurinda abana gukoresha isukari nyinshi hakiri kare bishobora kubafasha gukura bafite ubuzima bwiza no kwirinda indwara zishobora kuzabibasira bakuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *