Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi nijoro bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere.
Abashakashatsi bagaragaje ko n’urumuri ruke umuntu ahura na rwo mu gihe asinziriye rushobora kugira uruhare mu guhindura imiterere n’imikorere y’imikaya y’umutima.
Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Tulane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko urumuri rwinshi nijoro rugenda rugaragara nk’ikindi kintu gishobora kugira uruhare mu ndwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cy’ubuvuzi European Heart Journal, bwakorewe ku bantu barenga 11,000 batari bafite indwara z’umutima ubwo bwatangiraga.
Abitabiriye ubushakashatsi bambaye ibikoresho bipima urumuri ku kuboko mu gihe cy’iminsi irindwi. Nyuma y’imyaka itatu, bakorewe isuzuma ry’umutima hakoreshejwe MRI kugira ngo harebwe imiterere n’imikorere yawo.
Abashakashatsi basanze abantu baryama ahantu hari urumuri rurenze lux 3 bashobora kugira impinduka ku mikaya y’umutima, harimo kubyimba kw’igice cy’umutima cyitwa ventricule gauche, bikaba bishobora kugabanya ubushobozi bwo gusunika amaraso neza.
Uko urumuri rwiyongera mu cyumba umuntu aryamamo, ni ko n’ingaruka ku mutima zishobora kwiyongera. Mu bitera urumuri nijoro harimo telefoni iri hafi kandi ireba hejuru, isaha y’ikoranabuhanga imurika ndetse n’urumuri ruturuka hanze y’inzu.
Abahanga bavuga ko icyumba umuntu aryamamo gikwiye kuba gifite urumuri ruke cyane, aho urwego rwiza ruri munsi ya lux 1.
Basaba abantu kuzimya amatara adakenewe nijoro, gukoresha amarido afunga urumuri ruturuka hanze no kwirinda ibikoresho bitanga urumuri hafi y’aho baryama.











