Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni zikomeza kwiyongera ku bazikoresha.

Nonese Notixiety ni iki?

Abahanga mu mitekerereze ya muntu batangiye kwita iri hungabana izina rya notixiety, ni ijambo rikomoka ku magambo abiri y’Icyongereza “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko). Iri jambo risobanura uko umuntu agira igitutu cyangwa impungenge zituruka ku butumwa bwinshi bwinjira muri telefoni, bigatuma ahora ayifashe kenshi asa n’utitaye cyane ku bindi bikorwa.

Uko ubwonko bukorana n’ubutumwa bwa telefoni

Umwarimu w’ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, Prof. Lieven De Marez, asobanura ko iyi myitwarire iterwa n’uko ubwonko bw’umuntu busubiza ku buryo bwihuse amakuru mashya. Avuga ko buri gihe umuntu abonye ubutumwa bushya, ubwonko bwe burekura umusemburo witwa dopamine, utuma yumva anezerewe mu kanya gato. Ibi bituma umuntu yifuza kongera kureba telefoni kenshi, ashaka kumva uwo munezero.

Ingaruka za notixiety ku buzima bwa buri munsi

Uko umuntu agenda amenyera kureba muri telefoni kenshi, ni ko agera mu murongo uhoraho wo gutegereza ubutumwa bushya. Ibi bishobora gutuma:

  • Atibanda ku kazi cyangwa amasomo
  • Atekereza ibintu byinshi bitari ngombwa
  • Agira umunaniro w’ubwonko
  • Atabasha kuruhuka neza

Ubwonko bushobora no kumenyera kwakira ayo makuru ku buryo n’iyo nta butumwa bushya buhari, umuntu akomeza kugira amatsiko yo kureba telefoni.

Uburyo bwo kugabanya ‘notixiety’

Nubwo gufunga notifications bishobora gufasha igihe gito, si igisubizo gihagije. Abahanga bagaragaza ko igikwiye ari ugutoza ubwonko kugenzura igihe cyo gukoresha telefoni.

Indi Nkuru wasoma: Uko Imbuga Nkoranyambaga Zihindura Ubuzima bw’Abantu n’Imibanire yabo

Bimwe mu byafasha umuntu harimo:

  • Gushyiraho amasaha udakoresha telefoni (nko mu gitondo cyangwa nimugoroba)
  • Kwimenyereza gukora ibindi bikorwa nko gusoma, siporo cyangwa kuganira n’abandi
  • Kugabanya umubare wa applications zitanga ubutumwa
  • Kwitoza kudahita usubiza ubutumwa ako kanya

Akamaro ko kugenzura ikoreshwa rya telefoni

Ibi bikorwa bifasha gukomeza neza agace k’ubwonko kitwa prefrontal cortex, gashinzwe kugenzura ibitekerezo no gufata ibyemezo. Iyo umuntu abimenyereye, agenda agira ituze, agatekereza neza kandi akamenya gutandukanya ibikenewe n’ibidakeneye kwitabwaho ako kanya.

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kuba igice cy’ingenzi mu buzima, ni ngombwa kumenya uko turikoresha neza. Kurwanya notixiety si uguhunga telefoni, ahubwo ni ukumenya kuyigenzura kugira ngo itaduteza umuhangayiko, ahubwo itubere igikoresho cy’iterambere n’imibereho myiza.

Indi Nkuru wasoma: Uko wahagarika burundu ikintu cyakugize Imbata

Umwanditsi w’Inkuru: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *