Indwara y’ikirungurira ni ikibazo gikunze kubangamira abantu benshi, cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa igihe baryamye. Akenshi umuntu yumva ibintu bishyushye cyangwa bisharira bizamuka mu muhogo, rimwe na rimwe bikamurya mu gatuza cyangwa bikamutera kutamererwa neza.

Abaganga bavuga ko ikirungurira giterwa n’uko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muhogo, ibintu bizwi nka acid reflux. Gusa bivugwa ko hari n’ibiryo cyangwa izindi mpamvu zishobora gutuma icyo kibazo cyiyongera harimo: kunywa itabi, kunywa inzoga, kubyibuha cyane, kurya ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa kuryama umuntu akimara kurya.
Nubwo hari imiti iboneka muri farumasi ivura iki kibazo, hari uburyo bworoshye umuntu ashobora gukoresha iwe kugira ngo agabanye ikirungurira.
Guhagarara cyangwa kwicara wemye
Iyo umuntu arwaye ikirungurira, abaganga bamugira inama yo kwirinda kuryama ako kanya. Guhagarara cyangwa kwicara yemye kuko ngo bifasha aside yo mu gifu kutazamuka cyane mu muhogo. Kuko ngo iyo umuntu aryamye, aside iba yoroshye kuzamuka bitewe n’uko umubiri uba urambaraye. Ni yo mpamvu abantu benshi bumva ikirungurira cyiyongereye nijoro.
Kunywa icyayi cya tangawizi
Tangawizi ni kimwe mu bimera bisanzwe bizwiho gufasha igogora no kugabanya isesemi. Icyayi cyayo gishobora no gufasha kugabanya ikirungurira. Ushobora gufata amazi ashyushye ukongeramo tangawizi ukabireka iminota mike, hanyuma ukanywa gacye gacye. Ibi bishobora kugabanya ubushye bwo mu muhogo no guturisha igifu. Abantu bamwe banywa icyo cyayi mbere yo kurya kugira ngo birinde ikibazo cy’ikirungurira nyuma yo gufata amafunguro.
Vinegre cyangwa indimu
Hari abantu bakoresha vinegre cyangwa amazi arimo indimu kugira ngo bagabanye ikirungurira. Nubwo vinegre ari aside, bamwe bavuga ko ishobora gufasha igifu gukora neza no kugabanya izamuka rya aside. Icyakora abaganga bagira inama yo kutabikoresha nabi cyangwa mu rugero rukabije kuko bishobora no kongera ikibazo ku bantu bamwe.
Bicarbonate de soda
Bicarbonate de soda ikoreshwa n’abantu benshi mu kugabanya aside yo mu gifu kuko ifasha kuyigabanya vuba. Akenshi umuntu ashobora gushyira akayiko gato ka bicarbonate mu kirahuri cy’amazi hanyuma akanywa gacye gacye. Ariko abantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso cyangwa abagabanyije umunyu basabwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuyikoresha.
Guhekenya shikereti
Guhekenya shikereti bishobora gufasha abantu bamwe bafite ikirungurira. Iyo umuntu ahekenya shikereti, umubiri ukora amacandwe menshi afasha kugabanya aside yo mu muhogo. Ni byiza cyane gukoresha shikereti zidafite isukari nyinshi kugira ngo wirinde ibindi bibazo by’ubuzima.
Ibintu byafasha kwirinda ikirungurira
Hari imyitwarire ishobora gufasha umuntu kugabanya cyangwa kwirinda ikirungurira harimo:
- Kutaryama ako kanya ukimara kurya
- Kurya ifunguro rya nijoro mbere y’amasaha make ngo uryame
- Kugabanya ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa urusenda rwinshi
- Kwirinda kunywa inzoga nyinshi n’itabi
- Kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije
- Kwirinda imyenda ifata cyane mu nda
Igihe ugomba kujya kwa muganga
Nubwo uburyo bwo mu rugo bushobora gufasha, abaganga bavuga ko umuntu akwiriye kujya kwa muganga igihe:
- Ikirungurira gikunda kugaruka cyane
- Kibaho inshuro zirenze eshatu mu cyumweru
- Hari ububabare bukabije mu gatuza
- Umuntu agira ikibazo cyo kumira
- Hari isesemi cyangwa kuruka bihoraho
Ibi bishobora kuba ibimenyetso by’indwara ikomeye yo mu gifu cyangwa mu muhogo ikeneye ubuvuzi bwihariye.
Ikirungurira ni ikibazo gishobora kubangamira imibereho ya buri munsi, ariko hari uburyo bworoshye bushobora kugabanya icyo kibazo harimo guhindura imyitwarire, kunywa icyayi cya tangawizi cyangwa kwirinda kuryama umuntu akimara kurya. Icyakora, iyo ikibazo gikomeje cyangwa kikagaruka kenshi, ni byiza kugana muganga kugira ngo umuntu asuzumwe neza ahabwe ubuvuzi bukwiye.

Indi Nkuru Wasoma: 👇
Ibyo kurya ugomba kwirinda mu gihe urwaye ikirungurira no kugaruka kw’aside










