Mu mukino ukomeye wa Derby yo muri Morocco uzahuza Wydad Athletic Club na Raja Club Athletic, hitezwe ikoreshwa bwa mbere rya kamera ya “Body Camera” izambarwa n’umusifuzi wo hagati. Ni umukino uzaba kuwa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2026 ukabera kuri sitade Muhammad V saa 7:00 PM zo mu Rwanda bikaba 8:00 PM zo muri Morroco.
Ni uburyo bushya bugamije kuzamura ikoranabuhanga mu misifurire no gufasha abafana kubona umukino mu buryo bwihariye. Abategura uyu mukino bavuga ko iyi kamera izafata amashusho agaragaza uko umusifuzi afata ibyemezo mu kibuga. Byitezwe ko bizatanga ishusho nshya ku bakunzi ba ruhago bakurikirana uyu mukino ukomeye.
Iyi kamera izajya ifata ibiganiro hagati y’umusifuzi n’abakinnyi ndetse n’ibihe bikomeye bibera mu mukino. Abasesenguzi b’umupira bavuga ko iri koranabuhanga rishobora gufasha kugabanya impaka zikunze kuvuka ku misifurire.
Ni uburyo bumaze gukoreshwa mu marushanwa amwe n’amwe ku rwego mpuzamahanga, ariko kuri Wydad na Raja CA bizaba ari ubwa mbere ndetaeni muri Africa muri rusange. Abafana benshi bavuga ko biteguye kureba uyu mukino bafite amatsiko menshi y’iki gishya.










