Rwanda Premier League Yasinyanye na Skol Amasezerano ya Miliyari Arenga Imwe Azafasha Guteza Imbere Shampiyona

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’uruganda rwa Skol Brewery Ltd, azamara imyaka itatu kandi afite agaciro karenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, akaba agamije kongera ubushobozi bw’imari muri shampiyona, kuzamura ubunararibonye bw’abafana no gushyigikira amakipe ayitabira.

Skol izajya itanga miliyoni 305 Frw buri mwaka

Mu gihe cy’iyi mikoranire y’imyaka itatu, Skol izajya itanga miliyoni 305 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka. Uretse inkunga y’amafaranga, uru ruganda ruzajya runamamaza ku bibuga byose byakira imikino ya BK Premier League, ndetse runemererwe gucuruza ibinyobwa byarwo aho imikino ibera.

Abayobozi b’impande zombi bavuga ko aya masezerano ari intambwe igamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no kongera inyungu ziwukomokaho.

Ikipe izajya ihabwa miliyoni ku ntsinzi

Kimwe mu bishya bikubiye muri aya masezerano ni uko buri kipe izajya ihabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukino itsinze muri shampiyona.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha kongera ihangana hagati y’amakipe no kuyashishikariza guhatanira intsinzi muri buri mukino.

Abafana na bo bazajya bahembwa

Aya masezerano ntiyibanze ku makipe gusa, kuko kuri buri mukino wa BK Premier League hazajya hatoranywa umufana wahize abandi, na we ahabwe igihembo.

Nubwo uburyo bwo gutoranya uwo mufana n’ibihembo azajya ahabwa bitaratangazwa, abayobozi bavuga ko iyi gahunda igamije kongera uruhare rw’abafana mu guteza imbere shampiyona.

Hatangijwe irushanwa rihuza Fan Clubs

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abakunzi b’umupira w’amaguru, Skol na Rwanda Premier League bazategura irushanwa rishya rizahuza amatsinda y’abafana b’amakipe atandukanye.

Iri rushanwa ryiswe “SKOL Fans Cup”, rikazajya rihuza Fan Clubs mu bikorwa bigamije gushimangira ubusabane no guteza imbere umuco wo gushyigikira amakipe mu buryo bwiza.

Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yussuf, yavuze ko ibiganiro byagejeje kuri aya masezerano byatangiye mu myaka ibiri ishize.

Yagaragaje ko ubufatanye na Skol buzagira uruhare mu kuzamura urwego rwa shampiyona ndetse bugafasha amakipe kubona andi mahirwe y’ubucuruzi.

Yanavuze ko amakipe azajya yigenga mu gushaka abacuruzi bazacururiza muri Stade ku minsi y’imikino, ibintu bizayafasha kongera amafaranga yinjiza.

Mudaheranwa yashimye kandi ko umubare w’abaterankunga ba Rwanda Premier League ukomeje kwiyongera, agaragaza ko hari n’abandi biteguye kwinjira muri uru rugendo.

Skol yavuze ko igamije guteza imbere umupira w’amaguru

Ubuyobozi bwa Skol Brewery Ltd bwatangaje ko gukorana na Rwanda Premier League ari intambwe nshya nyuma y’ubufatanye busanzwe bufitanye n’amakipe amwe arimo Rayon Sports.

Bwavuze ko intego nyamukuru ari ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru nyarwanda no gushyigikira ibikorwa bifasha kuzamura urwego rwa shampiyona.

Aya masezerano aje akurikira andi Rwanda Premier League iherutse kugirana na Banki ya Kigali (BK), yatumye shampiyona yitwa BK Premier League nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *