Karan Patel yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, isiganwa ryagaragayemo abagore bane

Isiganwa rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, Umunya-Kenya Karan Patel aryegukana nyuma yo kwitwara neza mu byiciro byose byari bigize iri rushanwa.

Patel, wari ufatanyije n’umwungiriza we Khan Tauseef mu modoka ya Skoda Fabia R5, yasoje iri siganwa akoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 53, yegukana umwanya wa mbere imbere ya Huwel Ahmed wari kumwe na Solanki Roheet.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026 yari ibaye ku nshuro ya 26, yitabiriwe n’abakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo n’Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya wakurikiwe cyane n’abakunzi b’uyu mukino.

Iri siganwa ryatangiriye kuri Kigali Convention Centre ku wa 10 Nyakanga, aho habaye umuhango wo kurifungura no kwerekana abakinnyi n’imodoka bagombaga kwitabira irushanwa.

Nyuma yaho, ibikorwa nyamukuru byakomereje mu Karere ka Bugesera, aho abakinnyi basiganwe mu mihanda y’igitaka inyura mu duce twa Gasenyi, Gako na Nemba. Muri rusange bakinnyi bahatanye mu byiciro 18 (Special Stages) bifite uburebure bwa kilometero 397.52.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, yavuze ko kimwe mu byaranze iri siganwa ari ukwiyongera kw’uruhare rw’abagore, kuko uyu mwaka ryitabiriwe n’abagore bane, ibintu agaragaza nk’intambwe nziza mu guteza imbere uyu mukino.

Iri siganwa kandi ryashyigikiwe n’abafatanyabikorwa batandukanye. BPR Bank yatanze inkunga ya miliyoni 150 Frw, mu gihe Engen Rwanda yabaye umufatanyabikorwa mukuru mu gutanga lisansi yakoreshejwe muri iri rushanwa.

Mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwa Leta mu guteza imbere siporo, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ni we wafunguye ku mugaragaro Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026. Yanagize umwanya wo kugendera mu modoka imwe n’umusiganwa mpuzamahanga Karan Patel mbere y’itangira ry’isiganwa.

Isozwa ry’iri rushanwa ryasize Karan Patel yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu masiganwa y’imodoka, mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cy’amarushanwa akomeye ya motorsport ku rwego rw’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *