Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Pallaso, yavuze ko hari abantu atavuze amazina akomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubangamira no guca intege iterambere rye mu muziki.
Pallaso yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yashinje promoter Abbey Musinguzi uzwi nka Abitex kuba ari gukoreshwa n’abantu bamwe mu rwego rwo kumwangiriza umwuga.
Uyu muhanzi yavuze ko hari “ukuboko kutagaragara” gutera inkunga Abitex kugira ngo ibikorwa bye bibangamire umuziki wa Pallaso. Icyakora, ntiyatangaje amazina y’abo bantu cyangwa ngo atange ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo birego.
Pallaso kandi yavuze ko hari amakimbirane ashingiye ku mafaranga hagati ye na Abitex. Yagaragaje ko hari ibikorwa bakoranye atumva ko yahawe amafaranga yose cyangwa uburyo bw’imikoranire bumvikanyeho, ndetse avuga ko hari n’amafaranga menshi yasabwaga muri iyo mikoranire.
Aya magambo yongeye gushyira ku karubanda umwuka mubi umaze igihe hagati y’uyu muhanzi na Abitex, nyuma y’uko bagiye bagirana kutumvikana ku bibazo bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro muri Uganda.
Pallaso kandi yavuze ko mu gihe kiri imbere ashobora guhitamo gukorana na Nobert Events aho gukomeza gukorana na Abitex mu bikorwa byo gutegura ibitaramo bye.
Kugeza ubu, ibivugwa ku bantu Pallaso avuga ko baba bari inyuma yo kumubangamira ntibirashyigikirwa n’ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye.
Pallaso ni muntu ki?
Pallaso ni umuhanzi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, ibyo bikurikirwa no kuba producer mu gihugu cya Uganda.
Amazina ye nyakuri ni Pius Mayanja, akaba yaravukiye i Kawempe muri Kampala ku wa 5 Nzeri 1987. Azwi cyane mu njyana zirimo Afrobeats, Afropop, Dancehall, Hip Hop na R&B.
Ni umwe mu bakomoka mu matsinda azwi cyane muri muzika ya Uganda.
Pallaso ni murumuna w’abahanzi barimo Jose Chameleone na Weasel, ndetse akaba yari na murumuna wa nyakwigendera AK47 Mayanja.
Urugendo rwe muri muzika yarutangiye akiri muto, aho yabanje gukorera muri Leone Island Music Group yari iyobowe na mukuru we Jose Chameleone.
Mu ntangiriro yakoresheje izina rya Lizard, nyuma aza gukoresha izina Pallaso.
Yamaze imyaka hafi icumi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaje no gukomereza ibikorwa bye by’umuziki, mbere yo gusubira muri Uganda mu 2014 no kwagura umwuga we.
Indirimbo “Amaaso”, yakoranye na Radio na Weasel, iri mu zamufashije kumenyekana cyane muri icyo gihe.
Mu myaka yakurikiyeho, Pallaso yakomeje gukora indirimbo n’imishinga itandukanye, ndetse zimwe mu ndirimbo ze nka Amaaso, Malamu, Ani Oyo, Mama na Mpa Love zakomeje kumenyekana mu bakunzi b’umuziki wo muri Uganda no mu karere.
Dore zimwe mu ndirimbo za “Pallaso” yamenyekaniyeho
Umwanditsi: CYIZA Theogene | Gate of Wise










