Umunyarwenya nyarwanda Iryamukuru Etienne yagaragaje amarangamutima akomeye akunda umugore we Uwizeyimana Josiane, amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuje urukundo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram kuri uyu wa 15 Gicurasi, Etienne yavuze ko Josiane ari umuntu ukomeye mu buzima bwe ndetse amusobanurira urukundo amufitiye mu magambo yuje imitoma.
Yagize ati: “Ndagukunda cyane rukundo rwange, komeza waguke muri byose mwiza wange. Igihe cyose jya uzirikana ko wakunzwe n’uzi gukunda.”
Yakomeje agaragaza uburyo amwishimira ndetse ko ari inzozi ahora arota, agira ati: “Isabukuru nziza hogoza ryange, nzozi nziza ndota nkarikesha. Gahorane ibyiza igihe cyose.”
Ubu butumwa bwakuruye amarangamutima ya benshi mu bamukurikira, bamwe bagaragaza ko bishimiye uburyo aba bombi bakomeje kugaragarizanya urukundo mu ruhame.
Etienne na Josiane bamaze igihe bagaragaza urukundo rwabo. Tariki ya 02 Gashyantare 2026 ni bwo Etienne yambitse Josiane impeta y’urukundo, mbere yo gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 05 Gicurasi 2026.
Kuva icyo gihe, bombi bakomeje gusangiza abakunzi babo ibihe bitandukanye by’urukundo rwabo, ibintu bikomeje gutuma bakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.










