U Rwanda rwasabye u Burundi guhagarika uruhare rwabwo rutaziguye mu makimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), runarusaba kongera imbaraga mu kubahiriza no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje ibihugu bitandukanye n’Intumwa Yihariye ishinzwe gukurikirana uko uburenganzira bwa muntu bwifashe mu Burundi.

U Rwanda rwashishikarije u Burundi gukora impinduka zifatika kandi zizewe mu rwego rwa politiki n’uburenganzira bwa muntu, gukorana neza n’inzego mpuzamahanga n’izo mu karere zikurikirana iyubahirizwa ryabwo, ndetse no gukomeza ubufatanye n’Ibiro bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).
Rwanasabye u Burundi kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya gahunda y’Isuzumanwa Ngarukagihe ry’Uburenganzira bwa Muntu (UPR), no kubahiriza inshingano zarwo mu masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa muntu.
Byongeye kandi, u Rwanda rwagaragaje ko hakenewe ingamba zifatika zigamije kubaka icyizere mu baturage, kwagura ubwisanzure bwa politiki, no kwemeza ko uburenganzira n’icyubahiro by’Abanyaburundi bose birindwa kandi bikubahirizwa.










