Umugabo wari ufite igitsina kingana na hafi cm 1 yishyuye $4,000 ngo yongererwe ingano

Umunyamerika Michael Phillips w’imyaka 38, wo muri Leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakozweho ubuvuzi bugamije kongera ingano n’umubyimba w’igitsina cye, nyuma y’imyaka myinshi ahanganye n’ikibazo cy’igitsina gito cyane. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Phillips afite igitsina kireshya na santimetero 0,9652, ni ukuvuga hafi santimetero imwe. Abaganga bagishyira mu cyiciro cy’ibyitwa…

Soma inkuru yose

Trump na Iran bongeye kugera aharindimuka: Ese ibiganiro by’amahoro birapfuye?

Umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye kuba mubi, nyuma y’uko Tehran itangaje ko itagiteganya gutangira ibiganiro na Washington mu gihe ivuga ko Amerika ikomeje kurenga ku masezerano y’agateganyo. Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari amaze iminsi agaragaza ko ibiganiro bishobora kongera gutangira ndetse…

Soma inkuru yose

Hunter Biden yavuze ko kanseri ya Joe Biden yakwirakwiriye mu magufa ikomeje kumutera ububabare

Hunter Biden yavuze ko kanseri ya Joe Biden yakwirakwiriye mu magufa ikomeje kumutera ububabareHunter Biden, umuhungu wa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko kanseri ya prostate yibasiriye se yakwirakwiriye mu magufa no mu bindi bice by’umubiri, ibintu bikomeje kumutera ububabare bukomeye. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Hunter Biden…

Soma inkuru yose

Ku Munsi Mpuzamahanga w’Amavangingo: Ubushakashatsi bwagaragaje ko 47% by’abakozi bo muri Amerika bakora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina mu masaha y’akazi. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, ku Munsi Mpuzamahanga w’Amavangingo, bigaragaza ko 47% by’abakozi bakora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bemeye ko bigeze gukora imibonano mpuzabitsina…

Soma inkuru yose

Restaurant yatunguye benshi nyuma yo gutangira kwakira abakiliya basangira bambaye ubusa

Restaurant Class Soiree Steakhouse iherereye mu mujyi wa Hollywood, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda idasanzwe yemerera abakiliya kuyisohokeramo bagasangira bambaye ubusa. Ni igikorwa ubuyobozi bw’iyi restaurant buvuga ko kigamije guha abakiliya uburambe budasanzwe no kubafasha kwisanzura igihe bari gusangira. Iyi gahunda yatangiye gukurikizwa aho buri wa Mbere wa…

Soma inkuru yose

FAA Yatangiye Iperereza Nyuma y’Ikibazo cy’Umutekano cyabaye kuri Kajugujugu ya Perezida Trump

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye mu kirere cy’Umujyi wa Washington, nyuma y’uko kajugujugu ya Perezida Donald Trump izwi nka Marine One ivuzweho kutubahiriza intera y’umutekano yagombaga kuyitandukanya n’indege y’ubucuruzi. Nubwo iki kibazo cyateje impungenge, FAA yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko…

Soma inkuru yose

Meta yugarijwe n’urubanza rukomeye ruyishinja gukoresha Facebook na Instagram mu gukurura abakiri bato

Ikigo cya Meta kiri mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko Leta zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabye ko cyahanishwa ihazabu ingana na miliyari 1.4 z’Amadolari, gishinjwa kuba cyarateguye imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram mu buryo bukurura cyane abakiri bato, ndetse kikabeshya abaturage ku mutekano w’izo mbuga. Aya makuru yagaragajwe na Meta ubwayo…

Soma inkuru yose

Igiciro cy’Ibikomoka kuri Peteroli cyongeye Guhananurwa Nyuma y’Intambara ya Iran na Amerika

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kugabanuka, bisubira hafi ku rwego byari biriho mbere y’uko haduka umwuka mubi w’intambara hagati ya Iran na Amerika, wari watumye habaho impungenge ku itangwa ry’ingufu ku rwego rw’Isi. Nk’uko IGIHE yabitangaje, mu byumweru bishize ibiciro bya peteroli byari byazamutse ku rwego rushimishije kubera ubwoba bw’uko amakimbirane hagati…

Soma inkuru yose

Mazutu yazamutseho 722 Frw, RURA itangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 6 Kamena 2026 Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, aho litiro ya mazutu yiyongereyeho amafaranga 722 Frw mu gihe iya lisansi yagumye ku giciro yari isanzweho. Nk’uko byatangajwe na RURA, litiro ya lisansi izakomeza kugurishwa 2.938 Frw, mu gihe litiro ya…

Soma inkuru yose

Menya amateka y’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umubyeyi

Buri mwaka mu cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, ibihugu byinshi ku Isi byizihiza Mother’s Day, umunsi wahariwe gushimira no guha icyubahiro ababyeyi kubera uruhare rukomeye bagira mu buzima bw’imiryango n’iterambere ry’umuryango mugari. Uyu munsi wizihizwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo ku Isi, aho abantu bafata umwanya…

Soma inkuru yose

Ibiciro bya peteroli byakomeje kugabanuka ku isoko mpuzamahanga nyuma y’icyizere cy’amahoro hagati ya Iran na Amerika

Mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gufata indi ntera, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byongeye kumanuka, bitanga icyizere ku bukungu bw’Isi bwari bumaze iminsi buhungabanye. Amakuru mashya aturuka mu biganiro bya dipolomasi arerekana ko impande zombi ziri kwegera amasezerano y’agateganyo ashobora guhagarika imirwano…

Soma inkuru yose