Gisagara: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gutwika urugo rw’umuturanyi n’amatungo

Umugabo wo mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Gisagara, yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu gutwika urugo rw’umuturanyi we, umuriro ukagera no ku kiraro cy’amatungo, ugahitana ingurube imwe ndetse ugakomeretsa inka ebyiri. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwabuhanga, Akagari ka Bukinanyana, mu Murenge wa Musha, mu ijoro rishyira ku wa 25 Nzeri 2026….

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibizwi cyane ku izina ry“ibyuma”, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bugamije kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukumira ingaruka…

Soma inkuru yose

Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 66

Abantu babiri bo mu muryango umwe, barimo umugabo n’umuhungu we, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 witwa Kubwimana Agnès. Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bivugwa ko yaba yarishwe akoreshejwe agafuni….

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho…

Soma inkuru yose

Mu Ntara y’Amajyepfo Hatashywe Ibikorwa by’Iterambere Byakozwe n’Ingabo na Polisi Mu Kwizihiza Kwibohora32

Mu rwego rwo gusoza ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage no kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, mu Ntara y’Amajyepfo hafunguwe ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye by’iterambere byubatswe mu bufatanye n’abaturage. Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo, aho abayobozi bakuru mu nzego za Leta, iz’umutekano n’abaturage…

Soma inkuru yose