Akabenzi gashobora gusimbura inyama z’inka? Dore impamvu ingurube ziri gufatwa nk’igisubizo mu Rwanda
Inyama z’inka ni zimwe mu mafunguro akunzwe cyane mu Rwanda, ariko izamuka ry’ibiciro ryatumye kuzibona ku meza ya buri munsi bitaba ibintu byoroshye kuri buri muryango. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu minsi ishize, ikilo cy’inyama z’inka cyageze ku bihumbi 12 Frw, bituma bamwe mu baturage batangira gushaka izindi nyama zihendutse ariko zishobora kubaha intungamubiri…
