Amajyepfo: Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutse nyuma yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibizwi cyane ku izina ry“ibyuma”, byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo. Ibi byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu bukangurambaga bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo, bugamije kurandura ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no gukumira ingaruka…

Soma inkuru yose

Nyaxo yahishuye ko gahunda yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yamuhombeje Miliyoni 5 Frw

Umunyarwenya Kanyabugande Olivier, uzwi cyane nka Nyaxo, wamamaye muri sinema Nyarwanda by’umwihariko mu gutera urwenya, yavuze ko gahunda yo guca no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge yamuhombeje amafaranga agera kuri miliyoni 5 Frw. Nyaxo yabivuze nyuma y’uko mu minsi ishize inzego bireba zatangiye ibikorwa byo kugenzura no guhagarika ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bikaba byaragejeje ku ifungwa ry’inganda…

Soma inkuru yose

Inyuma y’inkundura y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ibya FDA Leta ibigarutseho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikorwa n’itangwa ry’ibyangombwa ku binyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge. Mu berekanywe harimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA. Abandi ni abakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye, barimo 10 bakorera Rwanda FDA, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gisuzuma Ubuziranenge (RSB), ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa…

Soma inkuru yose

Ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge gikomeje guhangayikisha Leta y’u Rwanda

Ikibazo cy’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bitujuje ubuziranenge gikomeje kuba kimwe mu bibazo bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, nyuma y’uko hagaragaye abantu benshi bagize ibibazo by’ubuzima ndetse n’abapfuye bazize kubinywa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bitangaje kubona bamwe mu baturage bagikomeza kunywa inzoga zizwiho kuba zishobora guteza ibibazo, harimo n’izifite amazina ateye ubwoba nka “Dundubwonko”….

Soma inkuru yose