Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye ava mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali wadindiye nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari warawutsindiye ananiwe kuwushyira mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu mushinga wari ugamije kubaka uruganda runini ku Giticyinyoni ndetse n’imiyoboro ireshya na kilometero 92 izajya inyuzwa munsi y’ubutaka mu bice birimo imirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima. Iyo miyoboro yagombaga gufasha abaturage kuyobora amazi yanduye ava mu bwiherero akajya atunganyirizwa hamwe aho kujya amenwa mu myobo cyangwa mu bishanga.
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 12 z’amazi yanduye buri munsi, rukanafasha ingo zirenga ibihumbi 208 kubona uburyo bugezweho bwo gukuraho amazi yanduye.
Dr Gasore yavuze ko umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2023 ariko uza kudindira bitewe n’uko rwiyemezamirimo watsindiye isoko yatanze igiciro gito cyane kidahuye n’ingano y’akazi kari gateganyijwe.
Yagize ati: “Hari igihe abapiganira amasoko batanga ibiciro biri hasi cyane kugira ngo batsindire isoko, ariko bageze mu kazi bikabagora kugashyira mu bikorwa. Byabaye ikibazo gikomeye kuri uyu mushinga.”
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/2025 yagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2026 igishushanyo mbonera cy’umushinga kitari cyarangira kandi igihe cy’amasezerano cyari cyararangiye. Iyo raporo yagaragaje kandi ko rwiyemezamirimo atabashije kubona abakozi b’inzobere bihagije, ibintu byatumye WASAC ifata icyemezo cyo guhagarika amasezerano no gutangira kumuca ibihano by’ubukererwe.
Minisitiri Gasore yavuze ko muri Gashyantare 2026 hafashwe icyemezo cyo guhagarika rwiyemezamirimo wari ushinzwe uwo mushinga, ubu hakaba hari gushakwa undi uzawukomeza.Yavuze ko nubwo uwo mushinga wadindiye, Leta ikomeje gushora imari mu bikorwa byo gutunganya amazi yanduye hagamijwe kurengera ibidukikije no guteza imbere isuku mu mijyi.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo, yavuze ko uruganda rutunganya amazi yanduye rw’i Masaka rugeze kure rwubakwa kandi ruzatangira gukora mu mezi abiri ari imbere. Amakamyo atwara amazi yanduye azajya ayageza kuri urwo ruganda kugira ngo atunganywe mbere yo gusubizwa mu bidukikije ameze neza.
Yasobanuye ko intego ari uko amazi ava mu bwiherero azajya atunganywa akongera gukoreshwa mu buryo butangiza ibidukikije, ndetse ibisigazwa bivuyemo bikabyazwa ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
MININFRA yavuze kandi ko hari indi mishinga nk’iyi iri gukorwa mu turere twa Musanze, Karongi na Rusizi, mu gihe i Rubavu na ho rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka uruganda nk’urwo yahagaritswe muri Gicurasi 2026 kubera kudindiza ibikorwa.
Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 igaragaza ko urwego rw’amazi, isuku n’isukura rwagenewe miliyari 138,3 Frw, amafaranga ateganyirijwe guteza imbere ibikorwa remezo by’amazi n’isukura hirya no hino mu gihugu.











