Abatuye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma n’uwa Kabare mu Karere Kayonza, bishimiye kuba bagiye guhabwa umuhanda babona nk’igisubizo mu koroshya ubuhahirane n’ibindi bice bigize utwo turere.
Uyu muhanda w’itaka wa kilometer 9, uzahyura Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku, kuri ubu watangiye kubakwa.
Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko uyu muhanda uje ari igisubizo mu koroshya ubuhahirane n’imigenderanire ku bawuturiye ku bahafite ubutaka buhingwa.
Hari kandi n’abaturage bavuga ko uzagabanya ubukana bw’isuri ikunze kwibasira iyi misozi.