Amajyepfo: Abaturage basabwe kurinda abana ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zasabye abaturage bo mu Karere ka Nyanza gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, by’umwihariko kurinda abana n’urubyiruko ibiyobyabwenge. Ubu butumwa bwatangiwe mu Murenge wa Busasamana mu bikorwa byo gukumira ibyaha no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, hibandwa ku kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage….
