Utekereza ko koza amenyo bihagije? Dore ibyo warya bigahindura ubuzima bw’amenyo yawe

Abantu benshi bazi ko koza amenyo ari ingenzi mu kurinda imyobo mu menyo, indwara z’ishinya n’umwuka mubi wo mu kanwa. Ariko ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyo umuntu arya nabyo bishobora kugira uruhare rukomeye ku buzima bw’akanwa. Mu kanwa habamo amatsinda atandukanye ya bagiteri. Zimwe muri zo zigira akamaro, mu gihe izindi zishobora gutera indwara iyo…

Soma inkuru yose

Bamaze imyaka 30 ari inshuti batabizi, ADN ibereka ko bavukana ku babyeyi bombi

Inkuru ya Meena Geltink na Minal Tijssen, abagore babiri bamaze imyaka myinshi ari inshuti batabizi ko bahuje amaraso, ikomeje gutangaza benshi nyuma y’uko ibizamini bya ADN bigaragaje ko ari abavandimwe basangiye ababyeyi bombi. Aba bagore bombi bakuriye mu Buhinde, aho barezwe n’imiryango yita ku bana batagira ababyeyi mu Mujyi wa Mumbai, nyuma baza gufatwa n’imiryango…

Soma inkuru yose

Kuva kuri Televiziyo Rwanda ajya ku ngoma: Uwahoze mu itangazamakuru yagizwe Umwami wa Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze akora umwuga w’itangazamakuru muri Uganda ndetse no mu Rwanda, yagizwe Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro, asimbura nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV. Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura w’Umwami Oyo ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, mu gihe Abanya-Tooro bari mu myiteguro yo gusoza imihango ijyanye no guherekeza no gushyingura umwami…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umusore w’imyaka 21 yafashwe akekwaho gushuka umwana w’imyaka 16

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro yafashwe akekwaho gushuka umwana w’umukobwa w’imyaka 16, amwizeza ko azamugira umugore, nyuma bakajyana iwe bakararana. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Rwamiyaga, amakuru akamenyekana mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Umwaka w’urukundo warangiye mu buryo butunguranye Uyu mwana yabwiye IGIHE…

Soma inkuru yose

Ukraine yiteguye guhangana n’itumba rikomeye kuva u Burusiya bwatangiza intambara, nk’uko Loni ibivuga.

Ukraine ishobora guhura n’itumba rikomeye kurusha andi yose kuva u Burusiya bwatangiza igitero cyagutse mu 2022, nk’uko umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yabitangarije BBC. Alexander De Croo, uyobora Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, yavuze ko hari ibyago byo kuba “ibibazo bikomeye by’ubutabazi” mu gihe ibitero by’u Burusiya byatuma abaturage babura amashanyarazi n’amazi. De Croo, uri…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe igihano gikomeye

Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108,405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Minisitiri Nsengimana yavuze…

Soma inkuru yose

Igipimo cy’inyungu gishobora kongera kuzamuka ku isi hose.

Nta kindi kintu cyakwibutsa ko ibiruhuko by’impeshyi byarangiye kurusha amakuru y’uko ibiciro by’ingufu bishobora gukomeza kuzamuka, ndetse n’uko ikiguzi cyo kubona inguzanyo gishobora kongera gutumbagira. Ibiciro bya peteroli bimaze amezi bizamuka ku buryo bukomeye, bituma abashoferi barushaho kwishyura kuri sitasiyo za lisansi ndetse n’ingengo y’imari y’ingo igakomeza guhura n’igitutu. Hari kandi impungenge ko ingaruka z’ubukungu…

Soma inkuru yose

Mwararyamanye Urukundo Ruhita Rusenyuka? Dore Impamvu Abasore n’Abakobwa Batandukana Nyuma yo Kuryamana

Hari abasore n’abakobwa batangira umubano bagaragarizanya urukundo rwinshi, bakaganira buri munsi, bagasurana ndetse bakumva ko nta kintu kizabatandukanya. Ariko hari igihe bagera ku cyiciro cyo kugirana imibonano mpuzabitsina, nyuma yaho umwe muri bo agatangira guhinduka, kugabanya itumanaho cyangwa akagera n’aho amwihakana. Ibi bituma benshi bibaza impamvu umuntu ashobora kuba yarakwerekaga urukundo rwinshi mbere yo kuryamana,…

Soma inkuru yose

Ese umukunzi wawe ajya agushyiraho igitutu ngo muryamane? Dore ibintu 5 ukwiye kwitondera mbere yo kuryamana na nawe

Urukundo rushobora gutuma umuntu yizera cyane uwo bakundana, akumva ko nta wundi muntu bashobora kubana na we. Ariko hari igihe umuntu ashobora gusabwa gukora ibintu umutimanama we utamwemerera, akabura uko abigenza kubera gutinya gutakaza uwo akunda. Ku bakobwa bamwe, ikibazo gishobora kuvuka iyo umukunzi atangiye kubasaba ko bakora imibonano mpuzabitsina, nyamara bo bakaba bataritegura cyangwa…

Soma inkuru yose

Ijoro ry’amarira i Bukavu: Inkongi y’umuriro ihitana abantu 24, amashuri n’ingo birakongoka

Abantu 24, biganjemo abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye agace ka Chimpunda mu Mujyi wa Bukavu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ku wa 10 Nzeri 2026, ikwira mu ngo z’abaturage ndetse igera ku Ishuri Ribanza rya Ujamaa n’Ishuri…

Soma inkuru yose

Abasore: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko ntacyahagarika urukundo n’umukobwa mukundana

Ni kenshi abasore bari mu rukundo bibaza niba umukobwa bakundana na we abafitiye urukundo nyakuri ndetse niba uwo mubano ushobora gukomera ku buryo n’ibibazo bitandukanye bitabasha kuwusenya. Urukundo rushobora gutangira neza, abakundana bakishimana, bagahana impano, bakaganira amasaha menshi ndetse bakagira n’inzozi zo kuzabana igihe kirekire. Icyakora, uko igihe kigenda gihita ni bwo imyitwarire ya buri…

Soma inkuru yose

Lance Mickels ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere muri UEFA Champions League

Rutahizamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels, ntiyahiriwe n’umukino we wa mbere muri UEFA Champions League, nyuma y’uko ikipe ye ya Sabah FC itsinzwe na Manchester United ibitego 4-0. Nk’uko IGIHE ibitangaza, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ni bwo Joy-Lance Mickels yageze ku nzozi ze zo gukina muri UEFA Champions League…

Soma inkuru yose

Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafashwe ari kugerageza kwisayidira ku mugore w’abandi

Umusaza w’imyaka 80 wo mu Karere ka Bugesera yafashwe ari kumwe n’umugore w’undi mugabo, ibyabereye mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi. Amakuru yatangajwe na TV na Radio 1 avuga ko umugabo wari ugiye gushaka umugore we kugira ngo bajye gusangira akabenzi, yamusanze mu nzu ari kumwe n’uyu musaza. Umugabo wari uherekejwe…

Soma inkuru yose

Ese icyayi, ikawa cyangwa amazi ashyushye byongera ibyago byo kurwara kanseri? Ubushakashatsi burababurira

Kunywa icyayi, ikawa cyangwa ibindi binyobwa bishyushye cyane bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’umuyoboro w’ibiribwa, nk’uko ubushakashatsi bunini bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Bwongereza bubigaragaza. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite akamenyero ko kunywa ibinyobwa bishyushye cyane baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na kanseri yo mu muyoboro w’ibiribwa uhuza umunwa n’igifu, ugena uko ibyo…

Soma inkuru yose

Amanota y’ibizamini bya Leta arasohoka uyu munsi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko kuri uyu wa 11 Nzeri 2026 ari bwo hasohoka amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ndetse n’ay’abanyeshuri basubiyemo ibizamini bisoza amashuri abanza. NESA yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 aratangazwa saa Munani z’amanywa. Ibi bizazana igisubizo ku banyeshuri…

Soma inkuru yose

TikTok yahinduye uburyo bwo gutanga ibitekerezo: Amajwi, amatora n’amafoto menshi byongeweho

TikTok iri kongera uburyo abakoresha bashobora gutanga ibitekerezo kuri video, aho ubu bashobora gukoresha amajwi, amafoto menshi ndetse n’amatora kugira ngo barusheho kugira uruhare mu biganiro. Urubuga rwa TikTok rwashyizeho impinduka nshya mu gice cy’ibitekerezo, mu rwego rwo gutuma abakoresha barwo babona uburyo bwinshi bwo kuvugana no gutanga ibitekerezo ku mashusho bareba. Izi mpinduka zongerera…

Soma inkuru yose

Philippines: Ubwato bwahiye, abantu batanu barapfa abandi 87 baburirwa irengero

Ubwato bw’abagenzi bwitwa: MV June Aster bwafashwe n’inkongi y’umuriro hafi ya Coron, muri Philippines, bituma abantu batanu bapfa, abandi 87 baburirwa irengero mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje. Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ubwo MV June Aster yari mu rugendo ivuye i Manila yerekeza…

Soma inkuru yose

Kuryama itara ryaka bishobora gushyira Umutima mu Kaga, Sobanukirwa ibyo ubushakashatsi bwagaragaje

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi nijoro bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bagaragaje ko n’urumuri ruke umuntu ahura na rwo mu gihe asinziriye rushobora kugira uruhare mu guhindura imiterere n’imikorere y’imikaya y’umutima. Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubu…

Soma inkuru yose

Inshallah yujuje million Rahabu, ese The Ben arasohoza isezerano?

Indirimbo ‘Inshallah’ ya The Ben ikomeje guca agahigo ku rubuga rwa YouTube, aho imaze kugera ku bantu miliyoni eshanu bayirebye mu minsi 26 gusa imaze isohotse. Iyi mibare igaragaza uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi ba The Ben, kuva yayishyira hanze. Ni umwe mu mishinga uyu muhanzi yashimishijeho abakunzi be muri iyi minsi. Mbere y’uko ‘Inshallah’…

Soma inkuru yose

Rubavu: Umusore yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi, asiga ubuzima aho yari yagiye kwiba

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yapfuye azize umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga z’amashanyarazi mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ahagana saa moya za mu gitondo, mu Kagari ka Kivumu, Umudugudu w’Itangazamakuru. Amakuru dukesha IGIHE agaragaza ko…

Soma inkuru yose

Mbere yo kurushinga, abakobwa bakwiye kumenya ibi bintu 7 by’ingenzi

Gushyingirwa ni intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu, ikaba isaba gutekereza neza, kumenya uwo mugiye kubana no gusobanukirwa inshingano z’abashakanye. Abantu bamaze imyaka myinshi mu ishyingiranwa bavuga ko ibiganiro, kwihangana, kubahana no gufashanya ari bimwe mu byubaka urugo rurambye. Gushyingiranwa ni ubufatanye Abantu bafite uburambe mu buzima bw’ishyingiranwa bavuga ko mbere yo kurushinga, ari ngombwa ko…

Soma inkuru yose

Ese ujya wibaza impamvu iminwa yawe ihora y’umye? Izi mpamvu zishobora kuba zibitera

Kumagara kw’iminwa ni ikibazo gikunze gufatwa nk’icyoroheje, nyamara gishobora gutera kokerwa, gushishuka, gusatagurika no kuva amaraso. Rimwe na rimwe umuntu ashobora no kugira udusebe cyangwa kubabara cyane, cyane cyane iyo ariye ibiribwa birimo indimu, umunyu mwinshi cyangwa ibirungo bikaze. Nubwo kubura amazi ahagije mu mubiri ari imwe mu mpamvu zishobora gutera iminwa kuma, si yo…

Soma inkuru yose

Uganda: Umuhanzi Pallaso yatunze agatoki abakomeje guca intege iterambere rye muri muzika

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Pallaso, yavuze ko hari abantu atavuze amazina akomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubangamira no guca intege iterambere rye mu muziki. Pallaso yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yashinje promoter Abbey Musinguzi uzwi nka Abitex kuba ari gukoreshwa n’abantu bamwe mu rwego rwo kumwangiriza umwuga. Uyu muhanzi yavuze ko hari…

Soma inkuru yose

Niba unywa itabi, ibi ni byo ugomba kumenya ku buzima bwawe

Kunywa itabi ni imwe mu ngeso zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Nubwo hari abaryanywa bavuga ko ribafasha kugabanya umunaniro cyangwa guhangana na stress, umwotsi waryo uba urimo imiti myinshi ishobora kwangiza ingingo zitandukanye z’umubiri. Itabi ririmo nikotine, ikinyabutabire gitera umuntu kurimenyeraho no kurigira ingeso igoye kureka. Umwotsi w’itabi kandi urimo ibindi binyabutabire byinshi…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ko ushobora kuba uri mu rukundo rw’agahararo? Sobanukirwa ibimenyetso by’urukundo rw’agahararo

Urukundo ni rwiza kandi rushobora gutuma umuntu agira ibyishimo byinshi, ariko rurushaho kuba rwiza iyo abantu babiri bakundana by’ukuri kandi bakubahana. Iyo umuntu atabanje gutekereza neza ku rukundo arimo, ashobora gusanga yararujyiyemo kubera amarangamutima y’akanya gato, uburanga, ubutunzi cyangwa ikindi kintu runaka, maze nyuma akazicuza. Hari igihe umuntu ashobora kwibwira ko yakunze undi muntu by’ukuri,…

Soma inkuru yose

Ese ujya usomana? Sobanukirwa ibyiza n’ingaruka ushobora guhura nazo ku buzima abantu benshi badakunze kwitaho

Gusomana ni igikorwa kimenyerewe mu buzima bwa buri munsi, bamwe bakagikoresha mu kugaragarizanya urukundo, abandi bakagikoresha mu gusuhuzanya. Ariko ese ni iki kiba mu mubiri w’umuntu iyo asomanye n’undi, kandi ni izihe ngaruka bishobora kugira ku buzima? Gusomana ni umwe mu migenzo imaze igihe kinini ikoreshwa n’abantu mu bice bitandukanye by’isi. Muri iki gihe, usanga…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umusore arashakishwa nyuma y’urugomo rwahitanye mugenzi we

Mu Karere ka Rutsiro, harashakishwa umusore ukekwaho kugira uruhare mu rugomo rwahitanye mugenzi we, nyuma yo gukimbirana bikekwa ko byaturutse ku mukobwa bivugwa ko akora uburaya. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Nzeri 2026, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congonil. Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru IGIHE yavuze…

Soma inkuru yose

Ibijumba: Isoko y’intungamubiri n’akamaro bifitiye umubiri

Ku bantu bageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bashobora kuba bibuka izina “Ipomoea batatas”, ari ryo zina ry’ikimera cyera ibijumba. Ibijumba ni kimwe mu biribwa bikunze kuboneka mu Rwanda no mu bindi bice by’isi. Bigira amabara atandukanye, haba ku gishishwa cy’inyuma ndetse no ku mubiri w’ikijumba imbere. Ku gishishwa ushobora gusanga ibijumba bitukura, umuhondo…

Soma inkuru yose

Menya igihe gukoresha WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga bishobora kuvamo icyaha

Gutukana, gusebanya, gukwirakwiza amakuru y’ibanga, kwiyitirira undi muntu cyangwa kohereza ubutumwa bw’ibikangisho kuri internet si buri gihe bifatwa nk’urwenya. Mu Rwanda, ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka mu rwego rw’amategeko bitewe n’uburyo byakozwemo n’ingaruka byateje. Muri iki gihe, telefoni n’imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram, TikTok na X bimaze kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho. Umuntu ashobora…

Soma inkuru yose

Kidum yatabarije Abanyarwanda n’Abarundi bavuga ko bahohoterwa muri Kenya

Umuhanzi w’Umurundi, Kidum Kibido, yasabye ko Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya barindwa, nyuma y’amashusho n’amafoto bivugwa ko agaragaza ibikorwa by’urugomo niyangizwa ry’ibikorwa by’abanyamahanga muri iki gihugu. Kidum, usanzwe afitanye umubano ukomeye na Kenya aho amaze imyaka myinshi ahaba, yavuze ko atishimiye amakuru n’amashusho akomeje kumugeraho avuye i Nairobi. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu…

Soma inkuru yose

Gukuna ku mugore cyangwa guca imyeyo: Ese kutabikora bigira icyo bihindura ku munezero w’umugabo?

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, hari umuco umaze igihe kirekire aho abakobwa n’abagore barambura buhoro buhoro ibice by’inyuma by’imyanya ndangagitsina, bikunze kwitwa gukuna. Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bugaragaza ko kurambura labia minora byagiye bifatwa nk’umuco ugamije kugira uruhare mu munezero w’imibonano mpuzabitsina ku mugore no ku mugabo. Ariko…

Soma inkuru yose

Ese ni kubera iki ushobora kubura imihango kandi udatwite ?

Kubura imihango bishobora gutera impungenge, cyane cyane ku muntu uzi neza ko atigeze akora imibonano mpuzabitsina kandi akaba atumva impamvu imihango itaje. Nubwo rimwe na rimwe imihango ishobora gutinda bitewe n’impinduka zisanzwe mu mubiri, kubura imihango mu gihe cy’amezi atatu cyangwa arenga ni ikibazo gikwiye kwitabwaho no kuganirwaho n’umuganga. Ni iki gishobora gutera kubura imihango?…

Soma inkuru yose

Muri Kenya: Abacuruzi bato b’abarundi ntiborohewe

Abarundi benshi bari bamaze igihe bakorera muri Kenya mu bikorwa by’ubucuruzi buto batangiye gusaba ubufasha bwo gutaha bagasubira iwabo mu Burundi, nyuma y’uko gahunda nshya yo kugenzura abanyamahanga bakora imirimo nk’ubuzunguzayi itangiye gushyirwa mu bikorwa. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Ambasade y’u Burundi i Nairobi yakiriye abantu benshi bashaka kumenya icyo…

Soma inkuru yose

Sesame: Akabuto gato karimo intungamubiri zitandukanye zifitiye umubiri akamaro

Sesame ni utubuto duto dukunze gukoreshwa mu mafunguro atandukanye, tukaribwa twonyine, tukongerwa ku biribwa cyangwa tugakorwamo amavuta. Nubwo utu tubuto dusa n’utudafite uburemere, turimo intungamubiri zitandukanye zishobora kugira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri. Mu bigize sesame harimo fibre, poroteyine, zinc, umuringa ndetse n’ibinyabutabire birinda uturemangingo kwangirika, bigatuma iba kimwe mu biribwa bishobora kunganira indyo yuzuye….

Soma inkuru yose

Habineza yagize icyo avuga ku basore berekana amakariso

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party, Senateri Dr Frank Habineza, yanenze imyambarire ya bamwe mu rubyiruko, avuga ko kwambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri byakagombye gutwikirwa bidahesha umuntu agaciro. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Senateri Habineza yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2026, ubwo yagiranaga inama n’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party bo mu Mirenge ya…

Soma inkuru yose

Umugabo yapfuye agerageza kongera igitsina nyuma yo guterwa inshinge

Umugabo w’imyaka 43 wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yapfuye nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cyo kuziba kw’imitsi ijyana amaraso mu bihaha, bikekwa ko cyakurikiye igikorwa cyo kongera igitsina yari yakorewe muri Thailand. Uyu mugabo witwa Igho Ubiribo, wari uzwi kandi ku mazina ya Tiny, Denisi na Ego, yari yagiye muri Thailand ashaka kongera ubunini bw’igitsina cye,…

Soma inkuru yose

Ntukirengagize ibi bimenyetso 5 kuko bishobora kukwereka ko uwo mukundana atagukunda by’ukuri

Urukundo rushobora guhesha umuntu ibyishimo bikomeye, ariko iyo umuntu akundana n’uwo batabanye neza cyangwa utaha agaciro umubano wabo, bishobora kumusigira ibikomere bikomeye. Ni yo mpamvu inzira yo gukundana isaba ubushishozi no kwitonda. Hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gutuma wibaza niba uwo mukundana agukunda by’ukuri cyangwa niba hari izindi nyungu zimusunikira gukomeza kubana nawe. Nubwo buri…

Soma inkuru yose