Guhera ku wa 22 kugeza ku wa 24 Nyakanga 2025, I Kigali mu Rwanda hategerejwe inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika (Smart Africa) izaba ibaye ku nshuro ya karindwi.
Iyi nama iba ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga.
Izahuriza hamwe abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.
Insanganyamatsiko yayo iragira iti: “Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) kuri Afurika: Duhangire Udushya iwacu, Dutange Umusaruro ku Isi.”
Ni inama ifite intego yo guhuza uguhanga ibishya no guharanira iterambere ritagira n’umwe risigaza inyuma binyuze mu gushyigikira ubufatanye bwa Guverinoma na Sosiyete Sivile.
Yitezweho kandi kugenzura uburyo ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rikomeje kuyobora iterambere ry’ikoranabuhanga mu nzego zpse, himakazwa iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo no kubaka uruhererekane rw’uguhanga udushya muri Afurika yose.
Nanone kandi abazayitabira bazaganira uburyo AI yakongera imikorere ihamye ya za Guverinoma, kwimakaza gukorera mu mucyo, gukorana n’abaturage, kunoza serivisi za Leya no gukora no gushyira mu bikorwa Politiki zitagira uwo ziheza inyuma mu Muryango w’Ikoranabuhanga.
Bazanagaruka ku kamaro k’abahanga udushya, ibigo bigitangira na za Kaminuza n’amashuri makuru mu guhanga ibisubizo bya AI rikorera Abanyafurika banavugane ku buryo ibyo byarushaho kongererwa imbaraga.
Bitezweho nanone gushakira ibisubizo ibibazo bikomeye mu bijyanye no kubungabunga amakuru y’ikoranabuhanga, gukwirakwiza amakuru mu buryo buboneyw no kutagiran’umwe uhezwa mu Isi y’ikoranabuhanga.
Hazanarebwa uko AI ishobora kubyazwa umusaruro mu kurushaho kunoza ihame ry’uburinganire, ubuzima, uburezi, serivisi z’imari ari na ho habungabungwa ubunyamwuga.
Iyo nama kandi initezweho no kuzagaruka ku buryo hakenewe ibikorwa by’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, gushyigikira gahunda z’ubugenzuzi, gukora ishoramari rigezweho kandi ryuje guhanga ibishya mu kwimakaza ikoranabuhanga rirambye ku Mugabane.
Izanoroshya ibiganiro by’ukuntu ikoranabuhanga rya AI rikoreshwa ku Isi n’ibyiza byaryo bikwiye kwigirwaho muri Afurika, himakazwa ubufatanye mpuzamahanga no kubaka ubumenyi bushyigikira urugendo rw’Afurika rwo kubaka ahazaza hayobowe n’ikoranabuhanga rigezweho.
Inama ya Transform Africa yatangirijwe i Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2013, hashize imyaka 10 ikaba ari bwo bwa mbere yabereye muri Zimbabwe hagati ya tariki ya 26 na 28 Mata 2023.