Abatuye mu karere ka Nyagatare bagaragaje ibyishimo ubwo batahaga amavuriro yuzuye ndetse n’utugari twatashwe.
Aha ni mu murenge wa Gatunda ahari ivuriro rimaze iminsi micye ryuzuye rikaba ryaratangiye gufasha abatuye muri uyu murenge bamwe mu bo twahasanze bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kuba batakigorwa no kubona serivise z’ubuvuzi bitabasabye kujya kwivuriza kure.
Uyu yitwa Turamyimana Ellena uvuga ko nubwo ari inshuro yambere abyaye gusa yari ahangayikishijwe no kuzakora urugendo rujya kubitaro, avuga ko iri vuriro ryamworohereje akaba yibarutse bitamusabye kujyenda ibiro metero aho bajyaga kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rukomo.

Iri vuriro ryubatswe hagamijwe gufasha abatuye muri aka gace ka Nyamikamba ho mu murenge wa Gatunda. Deregiteri uyobora iri vuriro avuga ko ubu bari kwakira ababagana baturutse mu tugari tugera kuri dutanu twegereye aka gace.

Iri vuriro rizajya ritanga serivise zirimo ubuvuzi ku menyo, amaso gufasha abagore bitegura kubyara, amenyo n’izindi serivise zitangira ku mavuriro mato.