Perezida wa Botswana, Gideon Duma Boko, yatangaje ko afite umugambi wo guhura na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo baganire ku bucuruzi n’imisoro hagati y’ibihugu byombi.
Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yasobanuye amahirwe igihugu cye gifite mu bijyanye n’ishoramari. Yagarutse ku ruzinduko yagiriye i Washington muri Werurwe 2025, aho yahuye na Marco Rubio, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, bakaganira ku bufatanye mu bucuruzi no ku mutekano w’akarere.
Perezida Boko yavuze ko ibyo Botswana yohereza muri Amerika ari byinshi kurusha ibyo Amerika yohereza i Gaborone, bityo ko igihugu cye cyashyizweho umusoro ukabije. Yagize ati:
“Ni ukuri, tugomba kuganira n’Abanyamerika kuri ibi. Mu rugendo rwanjye rwa mbere i Washington nahuye na Minisitiri Rubio. Twagiranye ibiganiro byiza kandi byubaka.”
Boko yavuze ko ibyo biganiro byitabiriwe n’umwe mu bantu begera cyane Trump, wenda akaba ari umukwe we Massad Boulos, uvugana na Trump inshuro zigera kuri enye buri cyumweru.
Yongeyeho ati:
“Namubwiye ko dushaka ubucuruzi bushingiye ku misoro ya zeru hagati ya Botswana na Amerika. Ibyo ni byo twasabye, kandi tuzakomeza kubisaba.”
Perezida Boko yavuze ko igihe azahura na Donald Trump, azamwemeza nk’uko yemeje Marco Rubio, kandi ko Trump ubwe azabigaragaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati:
“Mutegereze, nzahura na Trump. Nimureke azantangaze ku mbuga nkoranyambaga ze. Iyo duhagarariye inyungu z’igihugu cyacu, turitonda, tugakoresha imibare n’ubwenge.”
Mu mwaka wa 2024, Botswana yohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 405 z’amadolari muri Amerika, mu gihe Amerika yohereje ibifite agaciro ka miliyoni 104 gusa muri Botswana.
Kubera icyo cyuho cy’ubucuruzi kingana na miliyoni 300, Trump yafashe icyemezo cyo kongerera Botswana umusoro, agera kuri 37% ku bicuruzwa byayo byinjira muri Amerika guhera tariki 9 Nyakanga 2025.
Perezida Boko yavuze ko intego ye ari uko iyo misoro yavaho burundu, kandi yizeye ko ibiganiro na Trump bizatanga umusaruro.