kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025, mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatare, hasojwe umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kunoza imikorere no kongera imbaraga mu gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mwiherero wasojwe mu buryo bwihariye, aho abayobozi bagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu nshingano bahawe bahembwe nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge. Bahawe ibihembo birimo ibyemezo by’ishimwe n’impano zitandukanye, mu rwego rwo kubatera imbaraga no gukomeza kubashimira umusanzu wabo.
Mu ijambo rye ryasoza uyu mwiherero, Meya w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephani, yashimiye abayobozi bitabiriye umwiherero, anagaruka ku kamaro ko kugira indangagaciro z’umuyobozi mwiza uharanira iterambere ry’umuturage.
“Inshingano zo kuyobora si izo kwinezeza cyangwa gutegereza amabwiriza gusa. Ni ugukora, gukora neza no gukorera abaturage. Umuyobozi wese agomba kubahiriza inshingano yahawe kandi akabikora yitangira abaturage bose,” Meya Gasana Stephani.
Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Madamu Mutesi Hope, yavuze ko uyu mwiherero ubasigiye isomo rikomeye ryo gukorera hamwe nk’ikipe imwe, aho buri wese asabwa kugira uruhare mu guteza imbere umurenge.
“Uyu mwiherero wadusigiye ishusho nyayo y’ubufatanye. Turasabwa gukomeza gufatanya, dufatanya ku rwego rw’utugari, imidugudu no mu nzego zose kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.”
Abayobozi bahembwe bashimwe ku buryo bagiye bahagararira abaturage babo neza, bagakemura ibibazo byabo ku gihe, bagashyira imbere gahunda za Leta n’iterambere rusange.
Uyu mwiherero wanabaye umwanya wo gusuzuma ibyagezweho mu mezi ashize, gutanga ibitekerezo ku mbogamizi zagaragaye, ndetse no kunoza ingamba zizatuma umurenge wa Karangazi ukomeza kuza imbere mu bikorwa by’iterambere n’imiyoborere myiza.