Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yashimishijwe n’igikorwa cy’Umuganda rusange gikorwa mu Rwanda, aho abaturage bafata umunsi umwe mu kwezi bagasohoka bagakora ibikorwa by’isuku n’iterambere rusange
Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, avuga ko yanyuzwe n’iyi gahunda, ndetse agaragaza ko ari urugero rwiza igihugu cye cyakwigiraho. Trump yavuze ko atari azi ko hari abaturage bajya gufata umwanya wo gusukura aho batuye, bagakora ibikorwa byo gukoresha no gutunganya imihanda n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro.
Yagize ati: “Hari ibihugu bifata umunsi wo ku wa Gatandatu, abaturage bakajya mu mihanda bagakora isuku, bagatunganya aho batuye. Twe ntituri ku rwego nk’urwo, ariko ni ibintu byiza cyane kubyumva no kubibona.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahise ashimangira ko ibyo Perezida Trump yashimye ari gahunda y’Umuganda, umuco umaze gufata indi ntera mu Rwanda, ndetse ukaba waranatangiye kugera no mu bindi bihugu, cyane cyane binyuze mu ngabo z’u Rwanda ziba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga.
Umuganda wasubukuwe na Leta y’Ubumwe mu 1998, mu rwego rwo kubaka igihugu cyari kimaze kwangizwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ubu umaze kuba kimwe mu biranga u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.