Nigeria: Urukiko rwo muri Kano rwategetse ko abagaragaye basomana kuri TikTok bashyingirwa mu minsi 60

Yisangize abandi

Urukiko rwo muri Leta ya Kano muri Nigeria rwategetse ko umusore n’umukobwa, Idris Mai Wushirya na Basira Yar Yuda, bashyingirwa mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma yo kugaragara ku rubuga rwa TikTok basomana.

Aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko bakundana, ibintu byafashwe nk’ibihabanye n’imyitwarire mbonezabupfura muri Kano, leta igendera ku mategeko ya Sheria ya Isilamu.

Urukiko rwanzuye ko, kubera ko Idris na Basira bakuru kandi ari ingaragu, bagomba gushyingirwa byemewe n’amategeko. Ku wa 20 Ukwakira 2025, rwategetse urwego rwa Isilamu rushinzwe imyitwarire, Hisbah, gutegura ubukwe bwabo.

Umuvugizi w’urwego rw’ubucamanza muri Kano, Baba-Jibo Ibrahim, yabwiye AFP ati:

“Urukiko rwategetse ko bashakana nk’umugabo n’umugore kuko bagaragaje urukundo kuri TikTok. Bashyingiranwe bitarenze amezi abiri.”

Umuyobozi muri Hisbah yavuze ko biteguye kubahiriza icyemezo cy’urukiko vuba kandi ko bamaze kubimenyesha impande zombi. Yongeyeho ko ababyeyi ba Idris na Basira bazabigiramo uruhare mu gutegura ubukwe.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *