Munyaneza Moise

DIVISION ya 4 ikomeje kwitwara neza mu Irushanwa rya Liberation Cup

Mu mikino ihuza Ingabo z’u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cyo Kwibohora “Liberation Cup”, ikipe ya DIVISION ya 4 ikomeje kwitwara neza nyuma yo gutsinda DIVISION ya 1 mu mikino ibiri itandukanye ya volleyball ndetse n’umupira w’amaguru, ari nabyo byayihesheje intsinzi y’ingenzi mu itsinda B. Volleyball: Intsinzi y’amaseti 3-0 Umukino wa volleyball wabereye muri…

Soma inkuru yose

Ni ryari Umwana Akwiye Gutangira Gukoresha Smartphone?

https://mobile.igihe.com/ubuzima/article/ni-ku-myaka-ingahe-umwana-akwiye-gutangira-gukoresha-smartphoneIkibazo cy’ikoreshwa rya smartphone mu bana bato gikomeje gutera impungenge mu Rwanda. Abana benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakabona ibirimo bidahuye n’imyaka yabo. Ibyo bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe. Inzobere zivuga ko gukoresha smartphone hakiri kare bishobora gutera imyitwarire mibi n’agahinda gakabije. Impamvu Ikoresha rya Smartphones Riyobera Ababyeyi Abana baracyari bato ntibamenya gusobanura amakuru babona…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda hakorwa filime ivuga ku ipfunwe ry’abakuze banyara ku buriri

Umwanditsi n’umuremyi wa filime nyarwanda, Deborah Ishimwe, yamuritse umushinga we mushya yise “Bedwetter”, werekana uburyo abantu bakuru bahura n’ipfunwe rikomoka ku kibazo cyo kunyara ku buriri—ikintu gikunze guhishwa kubera isoni nyinshi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Deborah yavuze ko yatekereje gukora iyi filime kugira ngo agaragaze ubuzima bw’abantu bahura n’aka kaga, kandi bakunze guhabwa urwamenyo…

Soma inkuru yose

Yagabiwe Inyambo: Umunsi wa Mbere w’Uruzinduko rwa Emir wa Qatar i Kigali (Amafoto)

Uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu Rwanda rwatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2025, aho umunsi wa mbere waranzwe no gusura urwuri rw’Inyambo rwa Perezida Kagame, anagabirwa Inyambo na Perezida. Sheikh Tamim yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali,…

Soma inkuru yose

Abagore benshi ku Isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi bakozweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. OMS ivuga ko umugore umwe kuri batatu bashatse ku Isi yaba yarahuye n’iri hohoterwa, kandi mu 2024 gusa, abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakozweho….

Soma inkuru yose

Australia: Meta izafunga konti z’abana bari munsi y’imyaka 16 ku mbuga nka Facebook na Instagram

Meta yatangaje ko yatangiye kumenyesha abakoresha Instagram, Facebook na Threads bo muri Australia bari munsi y’imyaka 16 ko konti zabo zizafungwa. Iki ni igikorwa gitegurwa mbere y’uko Australia ishyira mu bikorwa itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, rizatangira ku wa 10 Ukuboza 2025. Abakoresha bafite hagati y’imyaka 13 na 15 bazahabwa…

Soma inkuru yose

Meta yaciwe miliyoni 550$ kubera gukoresha amakuru y’abakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Urukiko rwo muri Espagne rwasabiye Sosiyete ya Meta – ifite Facebook na Instagram – kwishyura ibitangazamakuru amafaranga arenga miliyoni 550$ nyuma yo guhamwa no gukoresha amakuru bwite mu kwamamaza mu buryo butubahirije amategeko. Ibitangazamakuru 80 byari byareze Meta mu 2023, bivuga ko hagati ya 2018 na 2023 iyi sosiyete yawukoresheje mu bikorwa by’iyamamazabikorwa amakuru menshi…

Soma inkuru yose

Nestlé irashinjwa kugurisha ‘Cerelac’ zifite isukari nyinshi ku masoko ya Afurika

Imiryango irengera uburenganzira bw’abana yasabye Nestlé yo mu Busuwisi kwisobanura ku birego byo kurenga ku mabwiriza mpuzamahanga y’imirire, ikagurisha ibiribwa by’abana birimo isukari nyinshi muri Afurika. Raporo nshya ya Public Eye yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2025, yerekana ko mu bipimo byafashwe kuri ‘Cerelac’ ziguzwe hirya no hino muri Afurika, hejuru ya 90% byazo byagaragayemo…

Soma inkuru yose

Dubai: Impanuka y’indege ya gisirikare y’u Buhinde yahitanye umupilote mu myiyerekanire

Umupilote w’Ingabo z’u Buhinde zirwanira mu kirere (IAF) yahasize ubuzima nyuma y’uko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Tejas ikoze impanuka mu gihe yari iri mu myiyerekano ya Dubai Airshow ku wa Gatanu. IAF yemeje iby’iyi mpanuka binyuze ku rubuga X, itangaza ko “ibabajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mupilote, kandi yifatanyije n’umuryango we muri ibi…

Soma inkuru yose

AFC/M23 yavuze ko itazihanganira ibikorwa by’ingabo z’u Burundi bikomeje kwibasira abasivili

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryatangaje ko ritazemera na gacye ibikorwa bivugwa ko bikorwa n’ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo, birimo no kubuza abaturage amafunguro bikabasiga mu kaga. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yabwiye itangazamakuru ko iri huriro riri kurwana ku nyungu z’abaturage b’Abanye-Congo, bityo ko igihugu cyangwa itsinda ryose ririvangamo rizafatwa…

Soma inkuru yose

Kenya irateganya kugeza umuhanda wa gari ya moshi wihuta (SGR) hafi y’umupaka wa Uganda

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 gahunda yo kongera uburebure bw’umuhanda wa gari ya moshi uva Naivasha ujya Kisumu no kugera i Malaba hafi y’u Rwanda izatangira gushyirwa mu bikorwa. Ibi yabivugiye mu mbwirwaruhame yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ubwo yagaragazaga uko igihugu gihagaze, avuga ko kimwe mu byo…

Soma inkuru yose

RURA yasabye ko iterambere ry’igihugu rihuzwa n’iyongerwa ry’ibikorwaremezo by’itumanaho

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko iterambere ryihuta cyane mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rigomba kugendana n’izamuka ry’ibikorwaremezo by’itumanaho kugira ngo hirindwe ibibazo by’ihuzanzira. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Gahungu yagaragaje ko uko umujyi waguka ari ko hagomba kwiyongera iminara n’ibindi bikorwa bifasha mu gutanga ‘network’. Avuga…

Soma inkuru yose

Blue Origin yohereje kuri Mars ibyogajuru bibiri bya NASA mu bushakashatsi bushya

Ikigo cya Blue Origin cya Jeff Bezos cyakoze urugendo rwihariye rwohereza rocket yacyo mu isanzure, itwaye ibyogajuru bibiri bya NASA bigiye gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars. Ibyo byogajuru byiswe Escapade, bigiye gusesengura imiterere y’ikirere cya Mars n’imyuka iyigize, ndetse no kumenya icyatumye uyu mubumbe utakaza ikirere cyiza n’ubutaka bwari bworoshye, ukagubwa n’ubukonje bukabije no…

Soma inkuru yose

Telefoni za Google Pixel zahawe ubushobozi bwo koherereza ibintu iza iPhone hakoreshejwe Airdrop

Google yatangaje ko yavuguruye porogaramu yayo yo koherezanya amakuru, Quick Share, ku buryo ubu ishobora kohereza amafayili kuri telefoni za iPhone hifashishijwe uburyo bwa Airdrop. Airdrop ni tekinoloji ikoreshwa n’ibikoresho bya Apple bikoresha IOS mu guhanahana amafayili, kandi yari isanzwe ikorera hagati y’abakoresha ibikoresho bya Apple gusa. Ariko guhera ku rwego rwa telefoni Google Pixel…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yashimye icyemezo cy’u Busuwisi cyo gufungura Ambasade mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye Ignazio Cassis, Umunyamabanga wa Leta y’u Busuwisi ushizwe Ububanyi n’Amahanga, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Busuwisi, by’umwihariko nyuma y’uko icyo gihugu gifashe icyemezo cyo guhindura ibiro byacyo by’ubufatanye biherereye i Kigali Ambasade ifite ububasha busesuye. Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa 20…

Soma inkuru yose

Mushikiwabo yavuze aho OIF ihagaze ku birebana n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko nyuma y’uruzinduko rw’intumwa za OIF muri RDC, mu Rwanda no muri Togo bagamije kumenya imiterere y’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, uyu muryango wahisemo gushyigikira inzira y’ibiganiro birimo kugeragezwa hagamijwe amahoro arambye. Mushikiwabo yavuze ko byinshi mu bibazo by’umutekano muke biri mu bihugu binyamuryango…

Soma inkuru yose

Kamonyi-Runda/Gihara: Polisi yataye muri yombi ukekwaho Ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ku bufatanye n’Abaturage hamwe n’Inzego z’Ibanze, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe Umugabo w’imyaka 37 y’Amavuko ukekwaho GUCURUZA no GUKWIRAKWIZA Ibiyobyabwenge. Yafatiwe mu Mudugudu wa Bimba, Akagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda, afatanwa Ibiro birenga bibiri(2kgs) by’Urumogi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara…

Soma inkuru yose

Google yaburiye abantu bishingikiriza kuri AI nta bushishozi

Mu gihe isi ikomeje kwihutira gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu mirimo itandukanye, Umuyobozi Mukuru wa Google na Alphabet, Sundar Pichai, yavuze ko bitari byiza ko abantu babwizera ku kigero cyo hejuru batabanje kubusesengura. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Pichai yasobanuye ko nubwo AI yorohereza abantu gukora ibintu vuba kandi mu buryo bunoze, bidakwiye ko iba…

Soma inkuru yose

Umuti mushya wa malaria wagaragaje ubushobozi bwo kuyirwanya ku kigero cya 97%

Ikigo cy’Abasuwisi, Novartis, ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture (MMV), cyatangaje ko umuti mushya wa malaria witwa ganaplacide/lumefantrine (GanLum) wagaragaje ubushobozi bwo kurwanya malaria ku rugero rwa 97%. Ibi byavuye mu igerageza ryakozwe ku bantu 1,688 barimo abana n’abantu bakuru, mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi. Igerageza ryakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12…

Soma inkuru yose

Umuti mushya wa malaria wagaragaje ubushobozi bwo kuyirwanya ku kigero cya 97%

Ikigo cy’Abasuwisi, Novartis, ku bufatanye na Medicines for Malaria Venture (MMV), cyatangaje ko umuti mushya wa malaria witwa ganaplacide/lumefantrine (GanLum) wagaragaje ubushobozi bwo kurwanya malaria ku rugero rwa 97%. Ibi byavuye mu igerageza ryakozwe ku bantu 1,688 barimo abana n’abantu bakuru, mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi. Igerageza ryakorewe mu bigo 34 byo mu bihugu 12…

Soma inkuru yose

NASA mu Ntangiriro y’Ihurizo Ryo Gusubiza Umuntu ku Kwezi

Amerika iri mu gihurizo gikomeye: Ese NASA izashobora kongera kohereza umuntu ku Kwezi? Ni ikibazo gikomeje kurerwa n’abakurikira iby’isanzure, cyane ko iki kigo gifite gahunda yo gukoreshamo Starship ya SpaceX mu butumwa bwa Artemis III bugomba kuba butarenze 2030. Starship ni cyo cyogajuru kinini cyane cyigeze gukorwa, ariko ni nacyo gitera amakenga menshi. Mu igerageza…

Soma inkuru yose

NASA na Google bashyize hanze AI izafasha abashakashatsi kuvura indwara mu isanzure

NASA hamwe na Google byakoze ikoranabuhanga rishya rizafasha abashakashatsi bajya mu isanzure kubona ubuvuzi bwihuse no kwitaho ubuzima bwabo. Ni porogaramu y’ubwenge buhangano yiswe Crew Medical Officer Digital Assistant (CMO-DA), izajya ibafasha gupima no kuvura indwara igihe bari mu ngendo z’isi ndende nk’izo berekeza kuri Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi…

Soma inkuru yose

Abashakashatsi basanze iturika ry’inyenyeri rishobora kugira ingaruka ku mibumbe harimo n’Isi

Abahanga mu bya siyansi y’isi n’isanzure batangaje ko ku nshuro ya mbere babashije gukurikirana iturika rikomeye ry’inyenyeri ryarangiye riri hanze y’urusobe rw’imibumbe igaragiye Izuba, bagasanga rifite ibintu bishobora kugira ingaruka ku Isi. Ibi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda riyobowe na J.R. Callingham wo mu Buholandi, bwatangajwe ku wa 12 Ugushyingo 2025. Ubushakashatsi bwibanze ku nyenyeri…

Soma inkuru yose

Abashakashatsi bwa mbere babonye inyenyeri isanduka mu buryo bwuzuye

Ku nshuro ya mbere mu mateka, abahanga mu by’isanzure babashije gukurikirana mu buryo bw’ako kanya uburyo inyenyeri isanduka igapfa burundu, igikorwa kizwi nka supernova. Ni kimwe mu bintu bifite imbaraga zikomeye bibera mu kirere. Aba bashakashatsi bakoze ibi bifashishije telesikopi nini yo muri Chili, imwe mu zifite ubushobozi buhanitse ku Isi mu kureba ibibera kure…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D ishobora kurinda kanseri ya prostate

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko Vitamin D, izwi cyane ko ifasha mu gukomeza amagufwa, ishobora no kugira uruhare runini mu kurinda no kugabanya ubukana bwa kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikunda kugaragara ku bagabo bakuze. Prostate ni urugingo ruboneka ku bagabo gusa, ruba munsi y’uruhago rukikije umuyoboro usohora inkari n’amasohoro, inyuma hakaba hifatanye n’igice cya…

Soma inkuru yose

RBC iributsa Abanyarwanda ko benshi bafite Diabètes batazi ko bayirwaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diabètes, nyuma y’ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayifite ku Isi batazi ko bayirwaye. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford wo mu kigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington, bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2025. Bwerekanye ko 44% by’abafite Diabètes…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi bugaragaza uko indwara zo mu mutwe zibasiye abagabo kurusha abagore mu Rwanda

Indwara zo mu mutwe zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi, no mu Rwanda zigahinduka ikibazo gikomeye kuko nibura umuntu 1 muri 5 aba yarigeze kugira ikibazo kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Izi ndwara zimaze imyaka isaga 50 zivurirwa mu Bitaro bya Ndera, ariko umubare w’ababigana urenze ubushobozi bwabyo ku kigero cya 116%. Muri 2024/2025 byakiriye abarwayi…

Soma inkuru yose

Itegeko rishya rya Mississippi risaba kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryatumye urubuga rwa Bluesky rureka gukora muri iyi Leta.

Bluesky, urubuga rukora mu buryo bwegeranye n’urwa X (Twitter), rwatangaje ko rwasibye burundu serivisi zarwo muri Mississippi kubera itegeko rya HB 1126 rimaze kwemerwa, risaba ko umuntu wese yinjira ku mbuga nkoranyambaga yabanza kwemeza imyaka ye. Abatarageza ku myaka 18 basabwa no kuba bafite uruhushya rw’ababyeyi. Iri tegeko riteganya ihazabu ya 10.000$ ku rubuga rutubahirije…

Soma inkuru yose

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI ishyize hanze ‘Atlas’, Microsoft nayo yahise isubiza mu buryo bukomeye.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI isohoye porogaramu nshya yitwa Atlas, Microsoft nayo yahise isohora uburyo bushya bwitwa Copilot Mode bukorera muri Microsoft Edge, bugamije kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano. Ubu buryo bushya bushobora gukurikirana ibyo ukora byose kuri Edge, bukamenya aho ukeneye ubufasha kugira ngo AI ihite igufasha mu buryo bwihuse. Copilot Mode ishobora kugusobanurira…

Soma inkuru yose

Umubyibuho ukabije wongewe mu byatuma umuntu atemererwa Visa yo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yasabye ko mu bisuzumwa harebwa niba umuntu akwiriye guhabwa Visa harimo no kureba niba afite umubyibuho ukabije. Usanganywe iki kibazo ngo yakwimwa Visa kuko gifatwa nk’indwara itoroshye gukira. Ibi bivuze ko omubyibuho ukabije ushobora kwiyongeraho mu bindi bibazo by’ubuzima bituma umuntu adakwiye kwemererwa kwinjira muri…

Soma inkuru yose

Inzu zirenga 6.900 z’Abarokotse Jenoside zikenewe kubakwa bushya, izisaga 29.000 zikeneye gusanwa

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko inzu 6.973 z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye zikeneye kubakwa bushya, mu gihe izindi 29.732 zikeneye gusanwa. Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) ku wa 11 Ugushyingo 2025. PAC yari yagaragaje ko mu myubakire y’inzu z’abarokotse Jenoside hari…

Soma inkuru yose

Impamvu RSE igiye gutangiza igice cyihariye kigenewe imishinga itangiza ibidukikije

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange – RSE) ryatangaje ko rigeye gufungura igice gishya cyiswe “Green Exchange Window”, kizajya gifasha imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije kubona igishoro binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda (green bonds). Iki gice giteganyijwe gutangizwa mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu nama ngarukamwaka ya ASEA (African Securities Exchanges Association) izabera i Kigali….

Soma inkuru yose

Impamvu ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bitaragera ku gipimo cya 100% nyuma y’imyaka 31

Nyuma y’imyaka 31 u Rwanda rubohowe, ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bwerekanye ko hakomeje kubaho intambwe ishimishije, aho ibi bipimo byageze kuri 95,3% mu 2025. Ugereranyije n’umwaka wa 2010, byiyongereyeho 13%, bigaragaza iterambere rikomeye ryagezweho mu guhuza Abanyarwanda. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari 4,7% bisigaye ngo ubumwe n’ubwiyunge bigere ku rwego rwuzuye rw’ijana…

Soma inkuru yose

REG yatangaje ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13 mu Ntara y’Iburasirazuba no muri Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyamenyesheje ko mu turere twa Gicumbi, Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi rizamara amasaha 13, kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa moya z’ijoro ku wa 15 Ugushyingo 2025. Ni mu rwego rwo gukora imirimo yo gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi. Mu itangazo REG yashyize ahagaragara ku wa 11…

Soma inkuru yose

Ngororero: Umubyeyi w’imyaka 22 yabyariye muri Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu

Umugore w’imyaka 22 uturuka i Nyamagabe yashatse, yabyariye mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu, ubwo yafatanwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero, ahitwa Kazabe, ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko ubwo ibise byatangiraga, umushoferi yahise ahagarika imodoka abagenzi basohoka, maze ku bw’amahirwe…

Soma inkuru yose

Gen (Rtd) Fred Ibingira: “Igihugu gitewe twese abasaza twajya ku mipaka, ntawadukuramo mu ndake”

Gen (Rtd) Fred Ibingira, umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko mu gihe igihugu cyaba gitewe, abasirikare bose bari mu kiruhuko cy’izabukuru biteguye kongera gufata intwaro bagasubira ku rugamba kurengera ubusugire bwacyo. Yabitangaje ku wa 8 Ugushyingo 2025, mu nama ya 18 ya Unity Club Intwararumuri, aho yashimangiye ko nta…

Soma inkuru yose

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza ingabo zishinjwa umugambi wo kurimbura Abanyamulenge

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa RDC watangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi byohereje izindi ngabo mu misozi yo muri Fizi, Uvira na Mwenga, mu mugambi wo kurimbura Abanyamulenge. Twirwaneho yavuze ko mu misozi ya Fizi hasanzwe hari ingabo z’u Burundi zirenga 10 za batayo, ariko kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize,…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bwasabye abaturage babwo guhita bava muri Mali kubera umutekano muke

Guverinoma y’u Bufaransa yasabye abaturage bayo bari muri Mali guhita bava muri icyo gihugu, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi wa JNIM ukorana na al-Qaeda wagabye ibitero byahungabanyije ubuzima bw’igihugu, bituma lisansi ibura, amashuri afunga n’amashanyarazi adakora. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane, Paris yavuze ko umutekano muri Bamako no mu bindi bice bya Mali ukomeje kuba…

Soma inkuru yose

ICC yemeje ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bikekwaho Joseph Kony

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwemeje ko Joseph Kony, uyobora umutwe wa Lord’s Resistance Army (LRA) urwanya ubutegetsi bwa Uganda, akurikiranyweho ibyaha 39 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibyo byaha byemejwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, mu rubanza rumaze imyaka irenga 20, rukaba ruteye intambwe ikomeye mu rugendo rwo kumushikiriza ubutabera. Kony ashinjwa ubwicanyi, gufata ku ngufu,…

Soma inkuru yose

Museveni yashinje ibihugu by’u Burayi guteza imyigaragambyo muri Tanzania

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ibihugu by’u Burayi bifite uruhare mu myigaragambyo iherutse kubera muri Tanzania, abishinja gushuka urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo ruteze umutekano muke no gusenya iterambere ry’akarere. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage mu gace ka Mbale ku wa Gatandatu, Museveni yavuze ko hari “ibihugu by’amahanga bitishimira intambwe Uganda…

Soma inkuru yose

Tanzania: Polisi yafunze Umunyamabanga wungirije wa Chadema ishinjwa guhohotera abatavuga rumwe na Leta

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Chadema ryatangaje ko Polisi ya Tanzania yafunze Amani Golugwa, Umunyamabanga waryo wungirije, imushinja kugira uruhare mu myigaragambyo n’urugomo byakurikiye amatora aherutse kuba mu cyumweru gishize. Polisi yari iherutse gutangaza ko Golugwa n’abandi bantu icyenda bari bashakishwa kubera uruhare bakekwaho mu mvururu zakurikiye ayo matora. Mu bashakishwa harimo Josephat Gwajima,…

Soma inkuru yose