Abafite imitungo kuri Gare ya Nyabugogo baratangira kubarurirwa imitungo

Share this post

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, hatangira igikorwa cyo kubarura imitungo n’ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa mu rwego rwo kuvugurura Gare ya Nyabugogo.

Ni igikorwa kigiye gukorwa n’abakozi ba Sosiyete Mpuzamahanga BESSTLtd, ikorera mu Rwanda ibijyanye n’inyigo z’ubwubatsi n’ibidukikije, igenagaciro no gusesengura ibyago by’ingaruka z’ibidukikije.

Iri barura riratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025. Abafite ibikorwa aho Gare isanzwe ikorera cyangwa aho bisi zizimukira by’agateganyo mu gihe cyo kubaka, barasabwa gutanga amakuru yose akenewe.

Barasabwa kandi kwerekana ibibaranga n’ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo, baboneraho kumenyeshwa ko imitungo izagaragara nyuma y’iri barura itazahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.

Umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugoro yatangiye gutangazwa mu kwezi k’Ugushyingo 2017,  ukaba wari umushinga wagombaga gushyirwa mu bikotwa na Sosiyete ya RFTC, ikaba yari kuzuzura itwaye miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe umushinga wateganyirizwaga gutangira mu 2018 ukarangira nyuma y’imyaka ibiri ariko umaze imyaka hafi umunani ucyigwaho kuko igishushanyo mbonera cya mbere cyasanzwemo inenge kigakosorwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu gukosora igishushanyo mbonera cya Gare ya Nyabugogo harebwe by’umwihariko ku kibazo cy’umwuzure ukunze kwibasira ibice gare iherereyemo.

Kuri ubu, uyu mushinga wongeye gukosorwa urantangira muri uyu mwaka ukazasozwa mu 2027 aho uzaba utwaye miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 212 z’amafaranga y’u Rwanda. 


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *