Umugore ufite amazina ya Francoise UMUTONI yiyahuye nyuma yo kwivugana umugabo we.
Aya mahano yabaye mu ijoro ryashize ku wa 17 Mata 2025, aho ryabereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Gataraga. Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 17 Mata 2025.
Amakuru atagwa n’abaturanyi ba nyakwigendera agaragaza ko n’ubundi uyu muryango wari ubanye mu makimbirane.
Uwitwa NIZEYIMANA yavuze ko bumvise abana barira ubudaceceka maze bakagerageza guhampagara telephone yaba bombi ariko bikarangira nta witabye, akomeza avuga ko aribwo bafashe umwanzuro wo guca urugi, bakinjira mu nzu basanze umugabo yapfuye, barebye hejuru babona n’umugore amanitse mu mugozi. Aba baturanyi baketse ko uyu mugore yimanitse nyuma yo kwivugana umugabo we.
Umwana wo muri uru rugo avuga ko “Nyina yabanje kubatuma agasuka ko kubagaza ibishyimbo. Bikaba bikekwa ko ariko yakoresheje yica umugabo we.
Mu magambo y’uyu mwana yagize ati: ” Twakazanye bwije tumubajije ibiryo atubwira ko tuzarya ejo, duhita tujya kuryama. Ntabwo tuzi igihe mama rero yiciye papa cyangwa igihe yiyahuriye. Bajya batongana rimwe na rimwe
Umuyobozi wa karere ka Musanze yemeje ko nawe aya makuru yayamenye agira ati: ” Ni byo Koko amakuru yo kuba UMUTONI yishe umugabo we yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, turacyakurikirana icyaba cyateye uru urupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi yaba waba wakoze ibyo”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru SP MWISENEZA Jean Bosco yavuze ko imibiri yaba bombi yijyanywe ku bitaro mu gihe bagikora iperereza.Yasoje asaba abaturage kugana Polisi igihe cyose baba bahuye n’ikibazo bitaragera aho umwe yakica undi.
Ni mu gihe amakimbirane mu ngo ari kugenda yiyongera, ibi bitangazwa n’aminisiteri y’umuryango.