Col Migambi Desire yakanguriye abakora muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) n’ab’Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) ko ingufu bakoresha ngo akazi kabo kagende neza, bagomba no kuzikoresha bimakaza ubumwe no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, ubwo Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) bari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba ELECTROGAZ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Col Migambi ni umwe mu bari mu ngabo zari iza RPA- Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaragaje ko mu gihe barwanaga n’abakoraga Jenoside banarokora Abatutsi bicwaga byari bitoroshye, ariko bagaterwa imbaraga n’amabwiriza bahabwa na Perezida Paul Kagame wari uyoboye urwo rugamba, arimo kwimakaza indangagaciro yo gukunda igihugu no kugira ikinyabupfura.
Ahereye aho yasabye abakozi ba WASAC na REG kugira ubumwe aho bakorera n’ahandi kugira birinde ko Jenoside yakongera gusubira mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Yagize ati: “Gusanisha ibyo mukora, kugira ngo imbaraga mukoresha zize na zo zubaka ubumwe, n’ubwiyunge, zamagana ya ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Yunzemo ati: “Nko ku mashanyarazi muraducanira, tugasabana, kwa gutera imbere ni uko dufite ingufu z’amashanyarazi, izo ngufu rero muzikoreshe mu gusenya cya kintu cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Yavuze ko n’ingufu abakora muri WASAC bakoresha bakwirakwiza amazi meza ku baturage bakwiye kuzikoresha bimakaza ubumwe n’ubudaheranwa b’Abanyarwanda.
Yunzemo kandi ko ibyo byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bireba buri wese yaba abayobozi n’abayoborwa mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu gitekanye kandi giteye imbere.
Col Migambi yagarutse ku mateka y’u Rwanda rwanyuzemo yumvikanisha ko abakurambere b’Abanyarwanda bari bafite ishyaka ryo gukunda Igihugu, kwimakaza ubumwe kandi bakagira umutima wo gukunda Imana imwe kandi baharanira kurama.
Yagaragaje ko Abakoloni baje bakabona uko abo Banyarwanda bunze ubumwe babakoraho ubushakashatsi bababibamo amacakubiri ashingiye ku moko.
Col Migambi yagaragaje ukuntu abayobozi muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri bimakaje amacakubiri Abatutsi baratotezwa ndetse bamwe barahunga, biza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.