Hashize umunsi umwe Uwiyita Bakame Incakura kuri X, yanditse amagambo yibasira Pasiteri Kabanda Julliene Kabiligi. Aho yavuze Pasiteri Kabanda Julliene Kabiligi ari intumwa ya Satani ku Isi, mama w’ikinyoma ndetse akanongeraho ko yifuza guhura nawe maze akamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya. Bakame yagize ati:
“Reka mwite intumwa ya Satani kuw’Isi, Mama w’ikinyoma, uyu ni mushiki wa apostle Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana, bagatuburira Abanyarwanda, uwampuza nawe isi yose ibireba nkamubaza ikibazo 1 cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha”
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi, aho bimwe byamwibutsaga ko ibyo akoze bigize icyaha kandi ashobora no kubihanirwa.
Nyuma y’amasaha make ubu butumwa buvugwaho cyane, Bakame yongeye kwegura telephone ye anyarukira kuri X, yandika ibaruwa ndende asaba imbazi umuryango wa Pasiteri Kabanda Julliene n’abanyarwanda muri rusange.
Mu ibaruwa yagize ati:
“Mwiriwe neza Banyarwanda /Banyarwandakazi! muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda, imbabazi by’umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne. Bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kubangamira imibereho bwite ya muntu, dusanga mu ngingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ryerekeye gukumira no Guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga bityo nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bwa bandi bantu nkuko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana n’inshingano “le droit s’accompagne de la responsabilité”.
Muryango wanjye gihugu cyacu mbasabye amahirwe ya nyuma nkuko muri Yohani 8:1–11 tubona urugero rwaho “Yesu yakijije
umugore wafashwe asambana abandi bari bamaze kumucira urubanza ” mu mpaye ayo mahirwe naharanira kuba mudahusha mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu nkuko H.E na First Lady bahora babidushishikariza , Murakoze imana ikomeze ibagwirize uburame n’ibigwi!.
Nyuma yo gusaba izi mbazi Pasiteri KABANDA Julliene Kabiligi ntacyo aratangaza.
Pasiteri Kambanda JULLIENE KABILIGI ni muntu ki?
Uyu ni umumama w’abana 4, wavutse mu 1980. Avuga ko yatagiye kwigisha ijambo ry’Imana akiri muto cyane, dore ko ngo yari afite imyaka 18 gusa. Ubu ni Pasiteri w’itorero ryitwa Jubilee Revival Assembly.
Ibya Bakame bite?
Abakurikiraniye hafi ibya Bakame batangaje ko gusaba imbabazi yabikoreshejwe n’igitutu cya rubanda. Abandi bavuze ko wenda yahampagazwa akagirwa inama aho gufungwa ariko na none biba byiza iyo usabye imbabazi azihawe.
