UBUTABERA: “ESE MUGANGA YAMWANDIKIYE UMUTI WO KUNYWA URUMUGI?” TURAHIRWA MOSES ASUBIZA IMPAMVU ANYWA IBIYOBYABWENGE.

Yisangize abandi

Imbere y’ubutabera TURAHIRWA Moses yaburanye yemera icyaha cyo kunywa urumogi ashijwa.

Umucamanza yamubajije impamvu anywa ibiyobyabwenge, Moses yasubije ko anywa ibiyobyabwenge kubera ko ari umuti umuvura uburwayi afite ndetse ukanamurinda agahinda gakabije afite, nubwo uyu muti atawandikiwe n’amuganga.

Yongeyeho ko asaba kuburanishwa adafunze kugira ngo yitabweho n’abaganga, dore ko ngo yari yaramaze no kugura itike y’indege izamujyana muri America kugira ngo ahure n’umuganga ushobora kuzamufasha kureka ibiyobyabwenge.

Urukiko rwanze iki kifuzo cya Moses, ruvuga ko adakwiye kugira impungenge zo guhura n’umuganga kuko buri gereza iba ifite ubaganga bashinzwe kwita ku barwayi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *