U Rwanda rwiteguye korohereza abari mu rwego rw’ikoranabuhanga kwinjira ku masoko yo mu gihugu
Abahanga mu by’ikoranabuhanga basanga uru rwego rufite uruhare runini mu guhanga imirimo mishya kuri benshi, mu gihe leta ivuga ko izakomeza korohereza abari muri uru rwego rw’ikoranabuhanga kwinjira ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Muri 2016 nibwo Umunya-Kenyakazi, Joanna Bichsel yatangirije mu Rwanda isoko ryo kuri murandasi yise KASHA ruhuza abaguzi n’abacuruzi ndetse amaze kwagukira mu bindi bihugu 7.
Naho Umunyarwandakazi Ishimwe Clementine we amaze umwaka urenga atangije urubuga rwo kuri murandasi yise WOW Mall, ruhuza abaguzi n’abacuruzi b’imbere no hanze y’u Rwanda.
Ni serivisi zahaye benshi akazi.
Biteganyijwe ko bitarenze muri 2029, agaciro ka serivisi z’ikoranabuhanga zicururizwa imbere mu gihugu no hanze yacyo zizikuba 2 kagere kuri Miliyari 7.3 by’Amadorari.
Visi Perezida wa 2 w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Aimable Kimenyi asanga hakenewe guhuza ikoranabuhanga n’inzego zitandukanye kugira ngo binjirane ku isoko ry’umurimo ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
U Rwanda rufite intego yo kuzamura agaciro k’umusaruro w’ikoranabuhanga kakagera ku 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu myaka 10 iri imberen kavuye kuri 3% kariho ubu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire vuga ko Leta izakomeza gushora mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’ibindi biryunganira kugira ngo abikorera babashe guhanga iyo mirimo ikomeje gucyenerwa na benshi biganjemo urubyiruko.
Mu gihe igihugu cyihaye intego yo guhanga imirimo mishya 250,000 buri mwaka bitarenze mu 2029, abari munsi y’imyaka 35 bari ku kigero cya 73% by’Abanyarwanda bose kandi18% byabo nta kazi bafite.