Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurara wambaye amasogisi byongerera umuntu amahirwe yo gusinzira vuba ugereranyije n’umuntu uryamye atayambaye, ndetse bikanongera igihe umuntu amara asinziriye.
Inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe zishingiye ku bitotsi mu bitaro bya Cleverland, yashimangiye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bituma umubiri ugira ubushyuhe ibitotsi bikihuta kuza.
Asobanura ko mu masaha y’amanywa umubiri w’umuntu mukuru uba ufite ubushyuhe bungana na degere celcius ziri hagati ya 36,1 na 37,2 na ho umwana akagira 37.
Gusa uko bugenda bwira ubushyuhe bw’umubiri bugabanyukaho nibura degere celcius imwe cyangwa ebyiri, ari nk’urugendo rwo gutegurira umubiri gusinzira.
Muri icyo gihe imitsi y’ibirenge n’intoki iraguka cyane bigatuma umubiri utakaza ubushyuhe ahubwo bukimukira mu ruhu. Muri iki gihe rero ni bwo ukeneye amasogisi.
Michelle Drerup ati “mu gushyushya ibirenge uba uri gufasha umubiri gukomeza kugabanya ubushyuhe mu mubiri wose. Rero kongera uko amaraso atembera mu birenge bituma ubushyuhe bw’umubiri wose bugabanyuka”
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2018 bwagaragaje ko abasore baryama mu masogisi basinzira mu minota umunani mbere kandi bagakanguka nyuma ho iminota 32 ugereranyije n’abatayarayemo.