Umukobwa w’imyaka 23 wo muri Mexique witwa Valeria Marquez, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yishwe arashwe ubwo yasusurutsaga abakunzi be imbonankubone ku rubuga rwe rwa TikTok (TikTok live).
Marquez wari ufite abamukurikira ku mbuga nkorambaga barenga 113.000, yagabweho igitero ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari ari kuganira n’inshuti ze.
Iperereza ku rupfu rwe riracyakomeje ngo hamenyekane abamugabyeho igitero n’impamvu yabibateye.
Urwo rupfu rwateye agahinda abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko yishwe mu buryo bubaje yiganirira n’abamukurikira.
Ibiro by’Umushinjacyaha wa Leta ya Jalisco muri Mexique, byatangaje ko urupfu rwa Valeria Marquez ruri gukorwaho iperereza hakurikijwe amabwiriza yihariye ku bwicanyi bwibasira abagore buzwi nka ‘Femicide’ aho umugore yicwa azizwa igitsina cye.
Inzego z’iperereza ziri gusuzuma niba urupfu rwe rwaratewe n’urwango cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina, bityo hakitabazwa amategeko akaze ahana ubwo bwicanyi nk’icyaha cyinasiye inyokomuntu.
https://www.tiktok.com/@valeriamarquez6569/video/7504556270716865797?is_from_webapp=1&sender_device=pc&web_id=7480986889329460742
Femicide ni ikibazo gikomeye muri Mexique, aho hakunze kuvugwa ubwicanyi bukorerwa abagore, bigatuma impamvu z’urupfu rwa buri mugore zisesengurwa byimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari isano bifitanye.
Raporo ya 2023 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’ubwuzuzanye (UN Women), yagaragaje ko Femicide ikomeje kwiyongera ku Isi.
Iyo miryango ivuga ko buri minota 10, umugore umwe yicwa nkana n’umukunzi we cyangwa undi wo mu muryango.