Shema Fabrice agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

SHEMA Fabrice muri FERWAFA
Yisangize abandi

Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ibi byatangajwe n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali abereye Umuyobozi mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Iyi kipe yavuze ko Shema Fabrice n’itsinda bazakorana bazatanga ku mugaragaro kandidatire zabo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, saa sita z’amanywa, ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.

Shema ugiye gutanga kandidatire ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuyobora  Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda.

Nk’uko amategeko ngengamikorere ya FERWAFA abiteganya, umwanya uzatorwa ni uwa Perezida gusa, akaba ari we uzashyiraho abo bazakorana.

Tariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025 hazakorwa isuzuma kuri kandidatire zizatangwa nk’uko bisabwa na Komisiyo y’Amatora

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangwa ku wa 28 Nyakanga, mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama hazatangwa ubujurire ku bo dosiye zabo zizaba zanzwe.

Ese ushaka akazi? Kanda hano

Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 5 kugeza ku ya 8 Kanama, mu gihe ku ya 11 Kanama hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe.

Amatora y’uzayobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.

SHEMA Fabrice muri FERWAFA
SHEMA Fabrice

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *