Intumwa za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’iz’Ihuriro AFC/M23, kuri uyu wa Gatandatu, zashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC.

Iki gikorwa gihagarariwe na Qatar cyabereye i Doha, Umurwa Mukuru w’iki gihugu.
Umuhungano wo gushyira umukono ku masezerano witabiriwe n’intumwa za Qatar ari nawe uyoboye ibi biganiro, abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’intumwa z’Akarere.
Impande zombi zemeranyije ko zemeye ibikubiye muri aya mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye.
Mu nyandiko yasinyiwe I Doha, ikubiyemo ibintu by’ingenzi impande zumvikanyeho.
Impande zombi zimeranya ko zigomba kubaha ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inyandiko ishimangira ko bagomba gushingira ku bumwe bw’Igihugu ,kubaha abasivile ndetse kureka imvugo z’urwango zigamije gucamo abantu ibice.
Mu gihe impande zombi zikora ibishoboka byose, M23 yo ivuga ko leta ya Congo yakomeje umugambi wayo gushaka gutera abaturage no kubica bityo nta gahunda ifite yo guhagarika intambara.
Icyakora mu myanzuro y’ibiganiro bya Doha, bavuga ko bagomba guhagarika imirwano burundu n’ibindi bikorwa bya gisirikare byaba ibyo mu kirere, mu mazi n’ahandi kugira ngo amahoro arambye agerweho.
Muri aya mahame, impande zombi zisanga zigomba kubakira ku kizere kandi zigaharanira ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigerwaho.
Inyandiko y’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC avuga ko Ihuriro AFC/M23 rigomba gusubiza leta ubuyobozi.
Nyuma yaho mu Burasirazuba bwa Congo bwadutswemo n’imirwano, ababarirwa muri miliyoni bahunze intambara, bava mu byabo.
Muri iyi nyandiko, M23 na Leta ya Congo, bemeranyije ko bagomba gukorana n’Ishami rya Loni rishinzwe gucyura impunzi, UNHCR mu gucyura impunzi ziri mu bihugu by’akarere kandi bagacyurwa mu mahoro n’umutekano.
Muri iyi nyandiko kandi, impande zombi zisanga MONUSCO igomba gufatanya na leta mu gucunga umutekano w’abaturage kandi ikagenzura ishyira mu bikoewa ryo guhagarika intambara.
Bemeranya ko hatangira ibiganiro by’imbona nkubone bitarenze iminsi 10, ishyira mu bikorwa ry’amasezerano ritangiye.
Muri iyi nyandiko, bavuga kandi ko ibiganiro bizakurikira amasezerano ya Washngton uRwanda na DRCongo bitegura kugirana.
Muri ibi biganiro bya Doha, impande zombi zivuga ko ari ngombwa kubaha umutekano w’abaturage bari mu mujyi n’ahandi hatandukanye.
Nubwo intambwe ya mbere itewe, umuntu ntabwo yakwemeza ko amaserano ya burundu yakwemezwa cyane ko M23 yo yakomeje gushyira mu majwi leta ko igikomeje gushaka kugaba ibitero bigamije kwisubiza umujyi wa Goma n’ahandi hari mu maboko yabo.
