Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu kumbuga nkoranyambaga wari watawe muri yombi azira gufungirana abana b’abakobwa yongeye kurekurwa.
Mu minsi ishize ku mbugankoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ko umunyarwenya Burikantu yatawe muri yombi, aya makuru yanemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB. Bivugwako uyu musore yatawe muri yombi azira gukingirana abana b’abakobwa babiri, bivugwa ko aba bakobwa bashwanye na Burikantu bapfa ibihumbi birindi ( 7000) by’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu munyarwenya Burikantu yamenyekanye cyane ubwo we na Buringuni bakoraga itsinda bakaryitwa Buringuni na Burikantu bakaba baramenyekanye mu gutera ubuse ku byabaye ku mbugankoranyambaga.

Buringuni na Burikantu ni itsinda rikora urwenya rwiganjemo ubuse.