Itsinda rigizwe n’abayobozi 13 bakuru b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema muri Tanzania ryatangaje ko ryeguye ku mirimo kubera kutemeranya n’imiyoborere y’ishyaka ndetse no kunyuranya n’amabwiriza shingiro yaryo
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 10 Gicurasi 2025, aba bayobozi bakomoka mu turere twa Pwani, Serengeti, Nyasa, Victoria n’ahandi, bavuze ko banahagaritse burundu ubunyamuryango bwabo muri Chadema.
Mu mpamvu zagaragajwe, harimo ivangura n’amacakubiri ashingiye ku bantu bafatwa nk’abari hafi ya Freeman Mbowe wahoze ari umuyobozi w’ishyaka, ndetse no kutubahiriza amahame ya demokarasi ishyaka ryiyemeje.
Bati: “Ntidushobora gukomeza kuba mu ishyaka ryitandukanyije n’amahame yaryo ya demokarasi kandi rigakandamiza abantu bose bahoze ari abatoni ku wahoze ari umuyobozi waryo.”
Banashinje ubuyobozi bwa Chadema gutegura nabi amatora, ibintu bavuga byagize uruhare mu gutsindwa na CCM.
Muri aba beguye harimo n’abari bayoboye igice cy’abagore mu ishyaka, ndetse hanavugwa abandi bashobora gukurikira, nubwo batarabasha kuganira n’itangazamakuru.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bukuru, Umunyamabanga Mukuru wa Chadema, John Mnyika, yatangaje ko izi ntagondwa ntacyo zihungabanyije ku mikorere y’ishyaka, ndetse yemeje ko nta mavugurura cyangwa amatora ateganyijwe.