Amashimwe ni yose kuri Benimana Ramadhan wamenyekanye cyane nka Bamenya, nyuma yo kwegukana igihembo cy’imodoka mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025, ahigitse abarimo Aime Valens Tuyisenge wamenyekanye nka Boss Rukundo.
Ni amatora yarangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025 ahagana saa tanu z’ijoro, aho hamenyekanye abakinnyi babiri bazahembwa imodoka z’agaciro ka miliyoni 26 Frw.
Binyuze mu cyiciro cyiswe ‘People’s Choice Award’ kiri mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025, aho abakunzi b’abakinnyi babatoraga hakoreshejwe Murandasi.
Soma inkuru: Yagabiwe Inyambo: Umunsi wa Mbere w’Uruzinduko rwa Emir wa Qatar i Kigali
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Imvaho nshya mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Imbamutima za Bamenya wegukanye imodoka mu irushanwa rya Mashariki”
Mu cyiciro cy’abagabo (Best Actor – People’s Choice), Bamenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 80,748, ari na yo menshi mu byiciro byose, ukurikije amajwi y’abatoye bose.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2026, Bamenya yashimiye abamutoye bose anavuga ko irushanwa ryari riteguye neza.

Yanditse ati: “ Allah ni we byose, mbikuye ku mutima ndabashimiye mwe mwese mwambaye hafi mu marushanwa, imodoka itashye i wacu ndetse n’ihiganwa ryari riteguye neza.”
Uretse Bamenya wagaragaje amarangamutima ye, mu bagore uwatsinze ni Mukayizeri Djalia, uzwi cyane nka Kecapu wegukanye intsinzi ku majwi 70,208, wahigitse abo bahatanaga barimo Uwamahoro Antoinette, wamamaye nka Intare y’Ingore, wagize amajwi 32,317.
Ni ku nshuro ya mbere iryo serukiramuco ryo ku rwego mpuzamahanga rigiye guha abatsinze imodoka, ibintu byatumye uyu mwaka urushaho kuryohera no gutera amatsiko abahatanaga n’abarikurikiye.
Ubuyobozi bw’iryo serukiramuco buvuga ko icyo gikorwa kigamije guteza imbere abakinnyi ba Filime no kubashimira uruhare rukomeye bagira mu iterambere rya filime muri Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe ko izo modoka n’ibindi bihembo biri butangirwe mu birori biribube ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, muri Kigali Serena Hotel.




















