Ikipe y’ingabo z’igihugu, yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, n’abamwungirije.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’ikipe yabereye i Shyorongi, aho basimbuwe n’abatoza baturutse muri Intare FC – ishami ry’abatoza n’abakinnyi bato rya APR FC – barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana Didier.
Nta itangazo ryemewe APR FC irashyira hanze rivuga impamvu y’iki cyemezo, ariko amakuru yizewe avuga ko Nović n’itsinda rye bamaze gusubiza ibikoresho by’ikipe ndetse bakaba bari mu myiteguro yo gusubira iwabo muri Serbie.
Iki cyemezo kiraje nyuma y’igihe kirekire abafana ba APR FC bagaragaza kutanyurwa n’umusaruro w’uyu mutoza, aho bamwe batatinye gusaba ko yirukanwa. Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda n’amanota 58, irushwa inota rimwe na Rayon Sports iyoboye urutonde.
Biteganyijwe ko ku munsi wa 28 wa shampiyona, APR FC izakina na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium, umukino uzayoborwa n’abatoza b’agateganyo baturutse muri Intare FC, mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya burundu ku hazaza h’ubuyobozi bwa tekinike bw’iyi kipe.