Hakuzimana Fabrice

Umwanditsi wa Gate of Wise [email protected]

Somaliland

Israel igiye gufungura Ambasade muri Somaliland

Nyuma y’iminsi mike Israel itangaje ko yemeye Somaliland nk’igihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Gideon Saar, yagiriye uruzinduko rwa mbere muri Somaliland ndetse anatangaza ko bagiye kuhafungura ambasade mu minsi iri imbere. Leta ya Somalia isanzwe ifata Somaliland nk’intara yayo yahise yamagana urwo ruzinduko rwa Israel, ivuga ko ari ukwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cyayo…

Soma inkuru yose

Amashimwe ni yose kuri Bamenya nyuma yo kwegukana irushwanwa rya Mashariki

Amashimwe ni yose kuri Benimana Ramadhan wamenyekanye cyane nka Bamenya, nyuma yo kwegukana igihembo cy’imodoka mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025,  ahigitse abarimo Aime Valens Tuyisenge wamenyekanye nka Boss Rukundo. Ni amatora yarangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025 ahagana saa tanu z’ijoro, aho hamenyekanye abakinnyi babiri bazahembwa imodoka z’agaciro…

Soma inkuru yose

Mexique: Umukobwa yarashwe ari ‘live’ kuri TikTok

Umukobwa w’imyaka 23 wo muri Mexique witwa Valeria Marquez, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yishwe arashwe ubwo yasusurutsaga abakunzi be imbonankubone ku rubuga rwe rwa TikTok (TikTok live). Marquez wari ufite abamukurikira ku mbuga nkorambaga barenga 113.000, yagabweho igitero ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo yari ari kuganira n’inshuti ze. Iperereza ku rupfu rwe riracyakomeje…

Soma inkuru yose

Suede: Umugore yahamijwe icyaha cyo guhohotera umwana we yifashishije igi

Mu 2023, ngo nibwo habayeho inkubiri y’ababyeyi bo hirya no hino ku Isi, bashyira za videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, aho babaga bifotoye bamena amagi ari uko babanje kuyakubita ku duhanga tw’abana babo, nubwo hari abana babaga babyanze ababyeyi bakabibahatira, kuko ngo babifataga nk’ibintu byo gusetsa kuri TikTok. Nubwo kuri benshi icyo gikorwa cyafatwaga…

Soma inkuru yose

Intambara y’Ubuhinde na Pakistan yahinduye isura nyuma y’ibitero karahabutaka

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibitero bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera. Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”. Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13…

Soma inkuru yose

Umwotsi w’umukara wongeye kugaragara mu itorwa Papa

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2025 i Vatican hongeye kugaragara umwotsi w’umukara bivuze ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi ataraboneka. Uwo mwotsi wongeye kugaragara nyuma y’uko amatora y’Abakaridinali bose bari muri uwo muhango ibisubizo byabo bigaragaje ko Papa ataraboneka. Umwotsi w’umukara ugaragaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo gucapa n’isosiyete yo muri UAE

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’isosiyete ‘E7 Group’ izobereye mu bucuruzi bujyanye no gutanga serivisi z’icapiro ritekanye ndetse no gufunika. E7 Group ni ishami ry’Ikigo cy’iterambere cya Leta zunze ubumwe za Abarabu ikorera mu Mujyi w’i Abu Dhabi. Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, ashingiye k’ubufatanye buzajyamo serivisi zitandukanye. Urwego…

Soma inkuru yose

Karongi: Imodoka yakoze impanuka umushoferi wari uyitwaye ahita apfa

Imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya ES Kirinda riherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Karongi bakoze impanuka ubwo bari batashye bavuye gukinira i Rubavu shoferi ahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Rugabano. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro kugeza ubu abakomeretse bakaba barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kirinda mu…

Soma inkuru yose

Inama z’impuguke ku cyafasha ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka

Impuguke mu by’ubukungu bavuga ko ingamba zihariye zizamura ubukungu Leta y’u Rwanda yashyizeho zikwiye kujyana no gutegura abantu bafite ubumenyi bukenewe mu nzego zose z’ubukungu. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyerekana ko urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka ushize wa 2024. NISR ivuga ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka…

Soma inkuru yose

Abaturage bisabiye serivisi zirenga Miliyoni 5 ku Irembo mu mwaka umwe

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko mu mwaka wa 2023-2024, serivisi zirenga miliyoni 5 zasabwe n’abaturage ubwabo ku Irembo, ndetse abarenga ibihumbi 400 bakaba bamaze gufungura konti bwite ku Irembo. Minisitiri Ingabire yagaragaje ko kuri ubu abakoresha interineti ngendanwa ya 4G bangana na 58%, iya 3G ni 25.8% mu gihe iya 2G bari…

Soma inkuru yose

Burera: Abakorera Poste de sante barasaba guhemberwa ibirarane by’amezi atanu yose

Bamwe mu bakora mu mavuriro mato azwi nka ‘Poste de Santé’ yubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’imibereho ibagoye mu miryango yabo, biturutse ku kuba bamaze amezi arenga atanu badahembwa, bakaba basaba gukemurirwa icyo kibazo. Abafite iki kibazo ni abakora akazi ko kuyacungira…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda: U Rwanda na Atletico Madrid basinye amasezerano yo kwamamaza

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ndetse n’ikipe y’umupira w’amagaru mu cyiciro cya mbere muri Esipanye (Atletico Madrid) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda bemeje ko basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kumenyekanisha ubucyerarugendo bw’u Rwanda. Ibi bikubiye mu itanganzo “RDB” yashyize hanze kuri uyu gatatu tariki 30 Mata 2025 aho ikipe ya Atlético Madrid izajya imenyekanisha ubucyerarugendo bw’u…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umusore ari gushakishwa nyuma yo gukekwaho gukubita Nyina bikamuviramo urupfu

Umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rutsiro ari guhigwa akakekwaho gukubita nyina bikomotse ku businzi, yamenya ko byamuviriyemo urupfu agatoroka.   Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro. Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE nk’uko cyahawe n’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka…

Soma inkuru yose

UEFA CL: PSG itsindiye Arsenal iwayo, itera intambwe igana ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Paris Saint-Germain yatsindiye Arsenal FC iwayo igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, wabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2025 itera intambwe ya mbere yerekeza ku mukino wa nyuma. Muri uyu mukino wabereye wabereye kuri Stade ya Emirates, ku munota wa gatatu wonyine, Ousmane Dembélé yafunguriye…

Soma inkuru yose

Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu byakuriweho umusoro ku nyongeragaciro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho na Komisiyo y’Ubukungu ibyerekeye umusoro ku nyongeragaciro, bemeza bimwe mu bizasonerwa birimo imodoka zikoresha amashanyarazi.   Ni umushinga w’Itegeko rihindura itegeko No 049/2023 ryo ku wa 5 Nzeri 2023 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.   Umushinga w’itegeko ushyiraho ibintu bisonerwa imisoro birimo ibikoresho…

Soma inkuru yose

Tom Close, Jay C na Khalifan bahuriye mu ndirimbo Agaca

Umuhanzi Tom Close yasobanuye impamvu yahisemo guhuriza mu ndirimbo yise ‘Agaca’ Jay C na Khalifan Govinda kugira ngo bafatanye guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo mabi babwirwa. Ni indirimbo Tom Close yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2025, avuga ko yahisemo gukoresha abo bahanzi kuko ari bamwe mu bahanzi bamaze igihe kandi yari…

Soma inkuru yose

Davido yakiriye Boi Chase mu nzu y’ibikomerezwa

Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat Davido, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Boi Chase mu nzu ye ifasha abahanzi izwi nka Davido Music Worldwide.   Davido yahamirije ikinyamakuru Billboard Nigeria ko yatumiye ababyeyi ba Boi Chase n’umwunganizi we, bagasinya amasezerano y’imikoranire.   Davido ahamya ko atari buri muhanzi wese asinyisha ko ahubwo akururwa n’umuhate umuhanzi aba…

Soma inkuru yose