Fisto Hakizimana

Umuhanzikazi Gloriose Musabyimana uzwi nka Gogo yitabye Imana

Inkuru ibabaje y’urupfu rwa Gloriose Musabyimana, uzwi cyane ku izina rya Gogo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025. Gogo yari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarazamutse cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo ye “Blood of Jesus” yakunzwe n’abatari bake. Amakuru aturuka muri Uganda, aho yari…

Soma inkuru yose

Perezida Donald Trump yagaragaje ko yanyuzwe n’umwihariko w’Umuganda mu Rwanda

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yashimishijwe n’igikorwa cy’Umuganda rusange gikorwa mu Rwanda, aho abaturage bafata umunsi umwe mu kwezi bagasohoka bagakora ibikorwa by’isuku n’iterambere rusange Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, avuga ko yanyuzwe n’iyi gahunda, ndetse agaragaza ko ari urugero rwiza igihugu cye cyakwigiraho….

Soma inkuru yose

Putin yahaye umunyamerika igihembo cy’ishimwe

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye intumwa yihariye ya Donald Trump igihembo cy’ubutwari, cyahawe umuyobozi ukomeye muri CIA ufite umwana wapfiriye arwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara ya Ukraine. Nk’uko bitangazwa na BBC, Putin yahaye Steve Witkoff, intumwa ya Trump, umudali w’ishimwe mu ruzinduko yagiriye i Moscow muri iki cyumweru. Aba bombi bagiranye ibiganiro…

Soma inkuru yose

Umunyarwenya burikantu yarekuwe nyuma y’iminsi micye afunzwe azira abakobwa.

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu kumbuga nkoranyambaga wari watawe muri yombi azira gufungirana abana b’abakobwa yongeye kurekurwa. Mu minsi ishize ku mbugankoranyambaga hakwirakwijwe amakuru ko umunyarwenya Burikantu yatawe muri yombi, aya makuru yanemejwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB. Bivugwako uyu musore yatawe muri yombi azira gukingirana abana b’abakobwa babiri, bivugwa ko aba bakobwa bashwanye na Burikantu bapfa…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yasobanuye impamvu isomo rya mudasobwa ryakuwe mu mashami y’amashuri yisumbuye

Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, yatangaje ko mu mavugurura mashya y’imyigire mu mashuri yisumbuye, isomo ryihariye rya mudasobwa (computer science) ryakuwe mu mashami asanzwe ryigagamo, rikazajya ryigishwa mu mashuri abifitiye ubushobozi cyangwa ku babihisemo by’umwihariko. Ibi yabivuze ku wa 20 Nyakanga 2025 mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru”, ubwo yasobanuraga impamvu n’inyigo by’iri vugurura. Yasobanuye ko aho…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Umurenge wa Karangazi wasoje umwiherero w’iminsi itatu, aho hahembwe abayobozi besheje imihigo 2024-2025

kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025, mu murenge wa Karangazi wo mu karere ka Nyagatare, hasojwe umwiherero w’iminsi itatu wahurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kunoza imikorere no kongera imbaraga mu gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Uyu mwiherero wasojwe mu buryo bwihariye, aho abayobozi bagaragaje ubwitange n’ubunyamwuga mu nshingano bahawe…

Soma inkuru yose

Perezida wa Botswana Duma Boko yahigiye guhura na Donald Trump

Perezida wa Botswana, Gideon Duma Boko, yatangaje ko afite umugambi wo guhura na Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo baganire ku bucuruzi n’imisoro hagati y’ibihugu byombi. Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yasobanuye amahirwe igihugu cye gifite mu bijyanye n’ishoramari. Yagarutse ku ruzinduko yagiriye i Washington muri Werurwe 2025, aho…

Soma inkuru yose

Nyagatare barishimira ibikorwa remezo begerejwe

Abatuye mu karere ka Nyagatare bagaragaje ibyishimo ubwo batahaga amavuriro yuzuye ndetse n’utugari twatashwe. Aha ni mu murenge wa Gatunda ahari ivuriro rimaze iminsi micye ryuzuye rikaba ryaratangiye gufasha abatuye muri uyu murenge bamwe mu bo twahasanze bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kuba batakigorwa no kubona serivise z’ubuvuzi bitabasabye kujya kwivuriza kure. Uyu yitwa Turamyimana Ellena…

Soma inkuru yose
Umugore wa YAGO

Yago yatangaje ko yababajwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura

Umuhanzi nyarwanda Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago yatangaje ko atashimishijwe no kuba umugore we yaramutwaye umwana we w’imfura mu kiganiro yacishije kuri Youtube ye. Nyuma y’uko amakuru amaze iminsi avugwa ko umuhanzi Nyarwaya Innocent hamwe n’umugore we Teta Christa batakiri kumwe, uyu muhanzi yaje kugira icyo abivugaho aho yatangaje ko aya makuru ari ukuri gusa…

Soma inkuru yose

Omborenga Fitina yikomye Rayon Sports,ahamya ko yahaboneye akarengane

Myugariro w’umunyarwanda Omborenga Fitina, uherutse gusinyira APR FC wavuye muri Rayon Sports, yatangaje ko atazongera kuyikinira kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo kipe, birimo n’ibirego byo kurya ruswa yemeza ko ari ibinyoma byamugizeho ingaruka zikomeye. Omborenga yari yaravuye muri APR FC mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022/23, ubwo amasezerano ye yarangiraga maze ikipe y’Ingabo ntiyifuza…

Soma inkuru yose

Perezida Samiya wa Tanzania yahaye gasopo abapfumu bo mu gihugu cye

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwitwararika mu gihe cy’amatora, birinda kubeshya abakandida cyangwa gukora ibikorwa bishobora guteza umwiryane mu gihugu. Ibi yabitangaje ku wa 21 Kamena 2025, ubwo yari mu birori by’umuco bya Bulabo Cultural Festival byabereye mu Ntara ya Mwanza. Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu banyepolitike bashobora…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa ibyerekeye amadarobindi y’ubwenge buhangano AI Meta yakoze

Ikigo Meta kiritegura gushyira ku isoko amadarubindi mashya y’ubwenge buhangano (smart glasses) ku bufatanye n’isosiyete Oakley, yiswe Oakley Meta HSTN. Aya madarubindi azatangira gutumizwa kuva ku itariki ya 11 Nyakanga 2025, agurishwa ku giciro cya $499. Uretse Oakley Meta HSTN, hari n’andi madarubindi ya Oakley azaba afite ikoranabuhanga rya Meta, azagera ku isoko mu gihe…

Soma inkuru yose

Umubano wa Muyango Yve na Kimenyi mu marangira

Muyango Claudine na Kimenyi ibyabo bishobora kuba bishitse kumusozo nyuma y’uko ntanumwe ugikurikira undi ku rukuta rwa Instafram. Inkuru zimaze iminsi zivugwa ko umunyamakuru  Uwase Muyango Claudine yaba atameranye neza n’umugabo we Kimenyi Yve gusa akaba ari ibyakomeje kuvugwa ndetse akaba ari amakuru adafitiwe gihamya cyane ko yaba Muyango cyangwa Kimenyi nta numwe uremeza ibyerekeye…

Soma inkuru yose

Ayra Starr yasabye abamunenga ku mbuga nkoranyambaga kumureka akabaho mu mahoro

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ayra Starr, yagaragaje intimba aterwa n’itotezwa akomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba abamunenga ko bamureka agakomeza ubuzima bwe mu ituze. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X (Twitter) ku wa Mbere, uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku Isi, yavuze ko hari abantu bahisemo kumugirira nabi…

Soma inkuru yose

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya miliyoni 1.3 Frw n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Ku wa Kane tariki 13 Kamena 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye urubanza ruregwamo Fatakumavuta, rumuhamya ibyaha bitatu, rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse n’ihazabu ya miliyoni 1 na 300,000 Frw. Isomwa ry’uyu mwanzuro ryagombaga kuba ku wa 6 Kamena 2025 ariko risubikwa kubera ko uwo munsi wari ikiruhuko cya Eid al-Adha, umunsi mukuru w’igitambo…

Soma inkuru yose

Humana right watch yagaragaje uruhare rwa Wazalendo mu bwicanyi bwibasiye abaturage ba Congo

Ishami mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ryasohoye raporo ikubiyemo ibirego bikomeye by’ihohoterwa ryakorewe abaturage b’abasivile muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), byakozwe n’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo bashyigikiwe n’ingabo za Leta Nk’uko iyi raporo ibivuga, muri aya mezi ashize, aba Wazalendo bakoze ibikorwa bitandukanye by’ihohotera birimo gukubita, kwica abaturage, no kubambura ibyabo…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara wa ServiceNow baganira ku iterambere ry’ubwenge bukorano mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu kigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanyamerika kitwa ServiceNow, cyibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi biganiro byabereye muri BK Arena, ku wa Gatandatu, ubwo bombi bari bitabiriye umukino wa Basketball Africa League (BAL) wahuje APR BBC yo mu Rwanda…

Soma inkuru yose

APR FC yaseshe amasezero n’uwari umutoza wayo Darko Novic

Ikipe y’ingabo z’igihugu, yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, n’abamwungirije. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’ikipe yabereye i Shyorongi, aho basimbuwe n’abatoza baturutse muri Intare FC – ishami ry’abatoza n’abakinnyi bato rya APR FC – barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana…

Soma inkuru yose

Perezida Ramaphosa yahumurije abibazaga ku mubano we na Perezida Kagame, yemeza ko nta kibazo bafitanye

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko we na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nta kibazo bafitanye, n’ubwo hari abibazaga ko hagati yabo hashobora kuba hari umwuka mubi. Ibi yabivugiye mu nama yiga ku iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire Mu kiganiro cyayobowe n’Umunyamakuru…

Soma inkuru yose

Abayobozi 13 ba Chadema basezeye ku mirimo kubera kutumvikana n’imiyoborere y’ishyaka

Itsinda rigizwe n’abayobozi 13 bakuru b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema muri Tanzania ryatangaje ko ryeguye ku mirimo kubera kutemeranya n’imiyoborere y’ishyaka ndetse no kunyuranya n’amabwiriza shingiro yaryo Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 10 Gicurasi 2025, aba bayobozi bakomoka mu turere twa Pwani, Serengeti, Nyasa, Victoria n’ahandi, bavuze ko banahagaritse burundu ubunyamuryango bwabo muri…

Soma inkuru yose